Impaka zo mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika zaje kuvamo kutumvikana hagati y’ibihugu biwugize ku mukandida wo kuyobora Umuryango w’Abibumbye.
Uwo Uburundi bwari bwatanze nk’umukandida ari we Macky Sall ntiyemeranyijweho.
Ku isonga ry’izi mpaka hari Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, usanzwe ari Perezida w’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ushinjwa n’ibihugu bimwe na bimwe ko yagerageje gushyigikira ‘ku giti cye’ kandidatire y’uwahoze ari Perezida wa Sénégal, Macky Sall, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.
Ibi byafashe indi ntera nyuma y’uko Nigeria, ifatanyije n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika, yanze uburyo bwakoreshejwe mu gutanga kandidatire ya Sall.
Mu bihugu byagaragaje ko bitishimiye iki cyemezo harimo Intara ya Saharawi, Eritrea, Seychelles, Lesotho, Botswana, Mozambique, Sénégal, Namibia, Algeria, u Rwanda, Libya, Nigeria, Afurika y’Epfo, Eswatini, Ethiopia, Misiri, Uganda, Liberia, Zambia, Zimbabwe, Malawi, Tunisia na Angola.
Mu nyandiko yayo ya dipolomasi, Nigeria yavuze ko iki gikorwa “kitubahirije amategeko ngenderwaho,” inasobanura ko kutabyemera “atari ukwamagana umukandida ku giti cye, ahubwo ari ikibazo cy’imikorere n’amahame bitakurikijwe”
Nigeria yavuze ko “amategeko n’amahame byari bisanzwe, byubahirizwa bitakurikijwe kandi ko “nta mpamvu yo kurenga ku ihame ryo gusimburana k’uturere tw’Afurika,” kuko bishobora gushyira “inyungu n’umwanya wa Afurika yunze ubumwe mu kaga mu gihe cy’ubu n’igihe kiri imbere.”
Nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, iki kibazo cyatangiye ku wa 02 Werurwe, ubwo Intumwa zihoraho z’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye zoherezaga ibaruwa ivuga ko “Guverinoma ye iri ku buyobozi bwa Afurika yunze ubumwe, itanga kandidatire ya Nyakubahwa Macky Sall,” ibintu byatunguye abayobozi benshi ba Afurika.
Nduhungirehe yanenze cyane uko byakozwe, avuga ko “kuva ku munsi wa mbere ibintu byose byari bibi,” anabyita “inzira irimo amakosa menshi… inyuranyije n’amategeko n’amabwiriza yose.”
Yongeyeho ko ibihugu byashyizweho igitutu cyo gufata icyemezo mu masaha 24 hifashishijwe uburyo bwo guceceka (silence procedure), abwita “itegeko ryashyizweho ku gahato no gusuzugurana”
Ibi byatumye ibihugu 23 bihuriza hamwe bigaragaza ko bitabyemera, bihagarika icyo cyemezo, bishimangira ko bidashobora “kwemeza icyemezo cya Afurika yunze ubumwe” cyafashwe hatabayeho kugisha inama mu buryo bukwiye.
Uburundi bwo bwahakanye ibyo bushinjwa. Mu gisubizo cyatanzwe n’umudipolomate Willy Nyamitwe, abayobozi bavuze ko “gukoresha uburyo bwo guceceka atari bushya kandi atari amakosa,” kandi bashimangira ko Perezida wa Afurika yunze ubumwe ari nawe uyobora u Burundi “yakoze akurikije inshingano ze n’amategeko asanzwe yemewe.”
Yongeye ho ko “kuba hari ibihugu byahisemo kudaceceka bitavuze ko habaye ikibazo gikomeye,” ahubwo ko bigaragaza ko uburyo buriho, bukora neza.
Nyamitwe yanavuze ko kuvuga ko amategeko atubahirijwe “ari ugukabya,” kandi bishobora gusenya ubumwe bw’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
Ariko ababinenga ntibabyemera.
Bavuga ko “uburyo bwo gukoresha amategeko budashobora kwemeza igikorwa kitari cyemewe,” bagashimangira ko “udashobora gusimbuka inzego zose zisabwa… hanyuma ugakoresha ‘silence procedure’ kugira ngo wemeze icyakozwe nyuma.”
Ibi kandi byatumye havuka impungenge ku miyoborere ya Afurika yunze ubumwe muri rusange no ku rugero rw’ububasha bwa Perezida wayo ugereranyije n’uruhare rw’ibihugu biyigize mu gufata ibyemezo.
Bigaragaza kandi umwuka mubi mu gihe nk’iki gikomeye cyerekeye ubufatanye bwa Afurika ku rwego mpuzamahanga.

