Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: KANYANGA: Ikiyobyabwenge Cyagira INGARUKA Ku Miyoborere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

KANYANGA: Ikiyobyabwenge Cyagira INGARUKA Ku Miyoborere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 March 2023 9:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yatangazaga uko uturere tw’u Rwanda twesheje imihigo ya 2022-2023, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko Akarere ka Burera ari ko kabaye aka nyuma ndetse n’Intara gaherereyemo y’Amajyaruguru iba iya nyuma.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gukomoza kuri ibi, yavuze ko kimwe mu byo akeka ko cyatumye Akarere ka Burera n’Intara y’Amajyaruguru muri rusange baba aba nyuma ari Kanyanga.

Yavuze ko kimwe mu byerekana ko Kanyanga iba ikibazo iyo iganje ahantu igihe kirekire ariko mbere Akarere ka Nyagatare kazaga ku mwanya wa nyuma kubera Kanyanga, ubu kakaba kaje ku mwanya wa mbere kubera ko yahagabanutse.

Taarifa yagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal ngo agire icyo avuga ku kibazo cya Kanyanga ariko ntiyashobora kwitaba telefoni ye.

Perezida Kagame avuga ko Burera ifite ikibazo cya Kanyanga.

Perezida Kagame avuga ko kanyanga idindiza Burera n’Intara y’Amajyaruguru muri rusange

Birashoboka ko hari bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye z’Akarere ka Burera n’utundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru bakoresha igihe kinini mu bibazo bya Kanyanga kurusha gukurikirana iby’imibereho myiza y’abaturage.

Utundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru dukunze kuvugwaho kanyanga n’ibindi biyobyabwenge ni Akarere ka Gicumbi na Gakenke.

Polisi y’u Rwanda itangaza kenshi ko yafashe abantu bambutsa litiro runaka za Kanyanga ndetse na magendu, bamwe ikazibatesha bakiruka abandi bagafatwa.

Abafatwa bavuga ko baba bayivanye muri Uganda barayitumwe n’abakire b’i Kigali.

Hashize amezi abiri, Taarifa yanditse inkuru ivuga ko Burera yabaye ikiraro cya Kanyanga yinjira mu Rwanda.

Icyo gihe hafashwe litiro 22 za Kanyanga ndetse n’udupfunyika 197 tw’urumogi.

Abacuruzaga Kanyanga muri Burera bakorera  mu mirenge itandukanye harimo n’uwa Ruhunde.

Hagati aho mu Karere ka Gicumbi n’aho hafatiwe litiro nyinshi za Kanyanga zifatirwa mu Murenge wa Byumba.

Ahantu hose hakorerwa ubucuruzi bw’ibintu bitemewe n’amategeko, haba hari n’abayobozi b’aho baba babifitemo ‘uruhare runaka.’

Nta kintu kica amategeko cyakorerwa mu gace runaka ngo abashinzwe kukayobora bavuge ko nta makuru na make babifiteho!

Abo bayobozi bashobora kubura umwanya wo gukemura ibibazo by’abaturage kubera guhangana n’abacuruza ibyo bintu bitemewe, cyangwa se bakawubura kubera ko umwanya munini bawukoresha mu bufatanye n’abakora ubwo bwicamategeko.

Ibyo Perezida Kagame yaraye avuze ni ubuhwituzi ku bashinzwe umutekano n’ubugenzacyaha kugira ngo Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Burera by’umwihariko hahangwe amaso.

Burera: Icyambu Cy’Urumogi Na Kanyanga

 

TAGGED:BurerafeaturedKagamekanyangaPerezidaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC Ifunze Abanyamulenge Benshi Ibita Abanyarwanda
Next Article Nyagatare: Umunyamakuru Wa Flash Yakomerekejwe N’Abagizi Ba Nabi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?