Forbes Magazine yanditse ko umuraperi w’Umunyamerika witwa Kanye West atakibarizwa mu baherwe batunze Miliyari y’Amadolari y’Amerika kubera ko ibigo byakoranaga nawe byahagaritse imikoranire. Ngo amaze guhomba Miliyari $ 1.5 mu gihe kitageze ku kwezi.
Intandaro yo guhomba kwe ni akanwa ke.
Abanyarwanda baca umugani ugira uti: ‘Akarimi kabi gasenyera agasaya.’
Baba bashaka kuvuga ko imvugo itatekerejweho ishobora kugirira nyirayo ingaruka zamutindahaza, zikamufungisha cyangwa akaba yanateza urwango rutuma atazarama.
Ibya Kanye West bijya gucika, byatangiye ubwo yandikaga kuri Twitter ko Abayahudi ari bo ntandaro y’ubukene buri kuri bamwe.
Ashobora kuba atarazi ko ari bo bakire bakomeye kurusha abandi ku isi!
Nyuma yo kubyandika, yahise asiba iyo tweet ariko yisama yasandaye kubera ko yari yageze kure kandi n’ubu hari abakiyibitse.
Hari umunyamakuru uherutse kumubaza ubwo yari asohotse mu iduka agiye kwinjira mu modoka ye n’abamurinda, amubaza ko aticuza ku byo yavuze, undi asubiza ko atari agamije kubiba urwango ku Bayahudi ahubwo yashakaga kwerekana ko hari ibyo bakora bidakwiye.
Ibi ariko ntacyo byahinduye kuko Forbes yanditse ko ubu asigaranye umutungo mbumbe wa Miliyoni $400.
Ngo nyuma y’uko ibigo bikomeye bakoranaga mu bucuruzi no kwamamaza byitandukanyije nawe, Kanye West amaze guhomba Miliyari $1.5.
Bimwe mu bigo byitandukanyije nawe ni Balenciaga, Gap na Adidas.
Hari n’imbuga nkoranyambaga zamukomanyirije.
Zirimo Twitter na Instagram.
Icyahombeje Kanye West cyane ni ugutakaza imikoranire na Adidas yari yaramuhaye ikiraka cyo gukora inkweto yise Yeezy.
Amafaranga asigaye afite ni ayo akura mu bikorwa by’umuziki yashyize kuri Spotify, inzu ze zikodeshwa ndetse n’imigabane ya 5% afite mu kigo cy’uwahoze ari umugore we Kim Kardashian kitwa Skims.