Rwanda: Hateganyijwe Indi Mvura Ikurikira Iyasenye Ibikorwaremezo

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere, Meteo-Rwanda, kimaze gutangaza ko guhera saa sita z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugorobe, mu Turere ‘twose’ tw’u Rwanda hateganyijwe imvura.

Iryo tangazo riragira riti: “Tariki ya 28 Ukwakira 2022 hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 Hateganyijwe imvura mu turere twose tw’Igihugu. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s – 6m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 30℃ mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.”

Ku rundi ruhande, Meteo-Rwanda ivuga ko hagati ya 18:00 na 00:00( saa sita z’ijoro) nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw’Igihugu.

Haraba hari umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s na 5m/s.

- Kwmamaza -

Imvura iteganyijwe nyuma ya saa sita iraba iguye ikurikiye iyaguye kuri uyu wa Kane Taliki 27, Ukwakira, 2022.

Ni imvura yari nyinshi kandi irimo umuyaga k’uburyo hari ibikorwa remezo yasenye birimo amashuri.

Kuba imvura igwa mu buryo butameze n’uko byahoze, abahanga bavuga ko bikomoka ku mihindagurikire y’ikirere.

Urusobe rw’imikoranire hagati y’izuba, amazi, amashyamba, imiyaga n’imiterere y’imisozi, rwarahindutse k’uburyo imvura itakisuganya ngo igwe nk’uko byahoze.

Ingaruka zabyo ni uko hari ibice bitakigwamo imvura nk’uko yahoze.

Hari n’aho amashyamba yimukiye imirima cyangwa ubutayu.

Iteganyagihe Ry’Ukwakira: Izuba Riziganza Henshi Mu Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version