Magendu Ya Miliyoni Frw 50 Yafatiwe I Rubavu

Mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, hafatiwe magendu ifite agaciro ka Miliyoni Frw 50. Kugeza ubu niyo magendu ihenze ifatanywe umuntu umwe icyarimwe.

Igizwe niza likeri(liquor) imivinyo( wines, vins) n’izindi zitandukanye zifite agaciro ka Miliyoni Frw 50 nk’uko Polisi y’u Rwanda ibyemeza.

Izo nzoga zafashwe ni izo mu bwiko bwa  Hennessy, Moet, na Jameson zafatiwe mu nzu iherereye mu mujyi wa Gisenyi mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Rubavu.

Byose byafashwe  Taliki 26, Ukwakira, 2022.

- Advertisement -

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burengerazuba (RPCEO), yavuze ko umuntu umwe ucyekwaho kugira aho ahurira n’iyi magendu yamaze gufatwa.

Ati: “ Ku wa Gatatu, taliki ya 26 Ukwakira, 2022 ahagana ku isaha ya saa tanu z’ijoro, tugendeye ku makuru yizewe twari twahawe n’abaturage ko hari inzoga zibitse mu nzu iherereye mu mudugudu wa Munini; abapolisi bageze kuri iyo nzu, mu kuyisaka, bayisangamo inzoga z’ubwoko butandukanye zinjijwe mu buryo bwa magendu.”

CIP Mucyo Rukungo avuga ko uwafashwe ari uwitwa Mbarushimana Danny.

Uyu ngo yabwiye  Polisi ko yahawe akazi n’uwitwa Gakwaya Silas, ukirimo gushakishwa ajye arinda iyo nzu ahabwe  Frw 30Frw ku kwezi.

Avuga ko ziriya nzoga zinjijwe mu Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikaba zarinjijwe mu gicuku.

CIP Rukundo yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi magendu ifatwa, asaba abakora magendu kuyizibukira kuko iyo uyikora afashwe, ahomba bikomeye.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse n’umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi 5$.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version