Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kanye West Aravugwaho Kwerekana Amashusho Y’Urukozasoni Y’Uwahoze Ari Umugore We
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Kanye West Aravugwaho Kwerekana Amashusho Y’Urukozasoni Y’Uwahoze Ari Umugore We

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 November 2022 5:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abakozi bakuru b’uruganda rwa Adidas batangije iperereza ku bimaze iminsi bivugwa ko hari abakozi barwo bakoraga inkweto zitwa Yeezy Kanye West yeretse amashusho y’urukozasoni y’uwahoze ari umugore we witwa Kim Kardashian.

Iri perereza ngo uwo rizasanga yareretswe ariya mashusho azirukanwa cyangwa afatirwe ibindi byemezo kubera ko ngo bizaba byagaragaJe ko atagifite umutimana muzima.

Mu minsi ishize hari inyandiko yageze ku buyobozi bw’uru ruganda rw’Abadage ishinja bamwe mu bakozi barwo bari basanzwe bakorana na Kanye West bigambye ko yaberetse amashusho y’urukozasoni ya Kim Kardashian ariko ngo ayo mashusho nta handi yigeze agaragara ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kuri murandasi aho ari ho hose.

Hagati aho kandi hari inyandiko iherutse gusohoka mu kinyamakuru kitwa Rolling Stone yavugaga ko hari n’abandi bakozi ba Kanye afitiye amashusho y’urukozasoni kandi ngo iyo hagize ugira uko yitwara kukamukoroga, amukangisha ko ashobora kumushyira ku karubanda.

Ikindi kivugwa kuri uyu muraperi usanzwe ari mu bakomeye ku isi ni uko hari amashusho yagiye yifata ari gukora imibonano mpuzabitsina n’abagore bari mu bo akoresha, ndetse ngo  hari ubwo mu nama n’abakozi be yaberekaga amwe muri zo.

Icyarakaje ubuyobozi bukuru bwa Adidas ni uko muri ibyo byose hari abakozi bakuru muri Yeezy babonaga ibyo Kanye akora ariko bakabirenza ingohe ntibabibwire ba shebuja bakuru ni ukuvuga abo muri Adidas.

Birumvikana ko bangaga ko bimenyekanye Kanye yabirukana, imbehe ikubama.

Umuvugizi wa Adidas ati: “ N’ubwo ntawakwemeza mu buryo budakuka ko ibikubiye mu ibaruwa idafite izina rya nyirayo ari ukuri kudakuka, ariko tugomba gukurikirana neza tugaperereza neza.”

Ibi kandi byarushijeho gukomezwa n’uko hari ikindi kigo gifite imigabane minini muri Adidas kitwa Union Investment, cyasabye ko iby’icyo kibazo bigomba gupererezwa kandi bikagerwa ku mizi.

TAGGED:AdidasfeaturedKanyeKimUrukozasoni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imihanda Ya Kilometero 70 Igiye Kubakwa Mu Mujyi Wa Kigali
Next Article Kagame Asanga Ari Ngombwa Kuzamura Imikoranire Yaza Kaminuza N’Inganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?