Kanye West Yahagaritswe Ku Mbuga Nkoranyambaga Azira Kwibasira Abayahudi

Impera z’Icyumweru gishize zirangiye Kanye West adashobora gucisha ubutumwa kuri Twitter no kuri Instagram kubera ko abaziyobora bamufungiye ngo atazikoresha bamuziza inyandiko bivugwa ko zibasira Abayahudi

Byatangiriye kuri Instagram yafunzwe n’Ikigo META iki kikaba ari icy’Umuyahudi ukomoka muri Amerika witwa Mark Zuckerberg.

Abonye ko bamufungiye, Kanye Wet yahise ajya kuri Twitter ngo abe ari ho avugira uko yumva ibintu.

Ageze yo yaranditse yikoma Zuckerberg avuga ko ibyo kumwirukana kuri Instagram byerekana ko umuntu wese uvuze ‘ibyo badashaka’ bahita bamukupira.

- Advertisement -

Ikibyandika no kuri Twitter bahise bamukupira kuko ngo ibyo yatangaje n’uburyo yabitangajemo bihabanye n’amahame y’imikoreshereze ya ruriya rubuga.

Ubwo West yahagarikwaga kungera gucisha ubutumwa kuri Twitter, benshi byarabatangaje kubera ko umukire wa mbere ku isi akaba ashaka no kuzagura Twitter witwa  Elon Musk yigeze kuvuga ko bishimishije kuba Kanye West ari umwe mu bakoresha Twitter kandi ko yumva ko uriya muraperi yakomeza kuyikoresha.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Kanye West nabwo yigeze kuvanwa kuri Instagram nyuma yo kwibasira umunyarwenya witwa Trevor Noah.

Noah ni umunyarwenya ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Mu mpera z’iki Cyumweru, Kanye yirukanywe azizwa amagambo bivugwa ko bwo yibasiraga Abayahudi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version