Ubunyamabanga bw’Ishami ry’Umuryango W’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, WHO/OMS, bwatangaje ko hari ubwoko bw’inkingo za Ebola ziri gukorwa ngo zizageragerezwe muri Uganda kuko izisanzwe ziriho zidahangamura Ebola ikomoka muri Sudani.
Iyo Ebola ikomoka muri Sudani niyo iri guca ibintu muri Uganda.
Itandukanye n’iyigeze kubica bigacika muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu myaka yatambutse.
Ubwo abaganga bo muri Uganda bafatanyaga n’abaganga bo muri WHO/OMS ngo barebe niba urukingo rusanzweho rwahangamura Ebola imaze iminsi muri Uganda urwo rukingo rudakandiraho!
Niyo mpamvu hahise hakorwa urundi kugira ngo barebe ko rwo rwazana umwihariko.
Muri iki gihe rero amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa ririya shami ry’Umuryango w’Abibumbye riyoborwa n’umunya Ethiopia witwa Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus bugiye kugeragereza urwo rukingo ku bakorera bushake bo muri Uganda.
Ni ibyemezwa na Daily Monitor.
Kuva iki cyorezo cyagaragara muri Uganda, ubu abantu 63 bamaze kucyandura kandi ngo hari abagera kuri 29 cyahitanye.
Muri bo harimo n’umuganga ukomoka muri Tanzania.
WHO/OMS yamaze gusohora Miliyoni $2 zivanywe mu kigega cy’ingoboka mu by’indwara kugira ngo zizashijwe mu kwita ku baturage ba Uganda bugarijwe na Ebola muri iki gihe.
Ni ngombwa ko ubwandu bwa kiriya cyorezo bukumirwa hakiri kare kubera ko iyo budakomwe imbere, bwihuta mu kwandura.
Muri Mata, 2022 iri shami nabwo ryari ryaburiye ibihugu byose bituranye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko Ebola yavugwaga muri iki gihugu yari iri hafi kubigeramo.
Icyakora iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryavugaga ko n’ubwo buriya bwandu bwashoboraga kurenga imipaka ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo bukagera n’ahandi ariko ngo ntabwo bwari bufite ubukana bukomeye nk’uko byigeze kugenda mu bindi bihe kiriya cyorezo cyagaragariye muri DRC.
Kihaheruka ku nshuro ya 14 kuva cyaduka ku isi mu mwaka wa 1976.