Kanye West Yahuje Ikirango Cy’Abanazi N’Ikirango Cy’Abayahudi

Mu rwego rwo gukomeza kwerekana ko atishimira Abayahudi, Kanye West( ubu yiswe Ye) yafashe ikirango cy’Abanazi bita Swastika agiseseka mu kirango cy’Abayahudi ari cyo ‘Inyenyeri ya Dawidi’.

Ye yahise ashyira kuri Twitter iyo foto, birongera biteza umwuka mubi kuri uru rubuga.
Nyirarwo witwa Elon Musk yahise amubwira ko ibyo akoze, arengereye, ko guhuza biriya bintu byombi, ubundi ari sakirirego.

Kanye West yamubajije uwamugize umucamanza, undi amusubiza ko ibyo ari kumubwira atari ukumucira urubanza, ahubwo ari ukumuhana nk’umuvandimwe.

Icyakora byaje kurangira Musk ategetse ko Kanye yongera akavanwa kuri Twitter.

- Kwmamaza -

Mbere y’uko ibintu bigera aho, Kanye yari yabanje kubwira abanyamakuru ko burya yikundira Adolf Hitler ndetse ngo hari byinshi amushima.

Inyenyeri ya Dawidi iba mu ibendera rya Israel. Ni ikirango cy’umusekuruzawabo Dawidi

Avuga ko abantu batagombye guhora banenga Abanazi nk’aho batari abantu nk’abandi.

Umunyamakuru  witwa Jones yabwiye Ye ko Abanazi  bakoze ibintu bibi, ko kubashimagiza bidakwiye, undi amusubiza ko hari n’ibyiza bakoze.

Abayahudi barakaye…

Norm Coleman yavuze ko Kanye West amaze kurenga ihaniro

Nyuma y’ibi, abayobozi bakuru b’Umuryango w’Abayahudi baba muri Amerika witwa Republican Jewish Coalition batangaje ko noneho Ye ‘yarenze imbibi.’.

Ngo kuba yerura agashimagiza Hitler ndetse agahuza ikirango z’Abanazi n’inyenyeri ya Dawidi ari ikimenyetso cy’urwango rukomeye afitiye Abayahudi, kandi ibyo yakoze bikwiye kwamaganwa.

Twibuke ko Abanazi bari bagize ishyaka rya Adolf Hitler ryakoreye Abayahudi Jenoside yahitanye abageri kuri Miliyoni esheshatu mu Burayi bwose.

Ikirango cy’Abanazi bita Swastika
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version