Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

Sheikh Tamin Bin Hamas Al Thani uyobora Qatar by’ikirenga yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku ngingo zireba uko Kigali yarushaho gukorana na Doha.

U Rwanda rusanganywe umubano na Qatar mu bukerarugendo, ubucuruzi, ikoranabuhanga, igisirikare n’izindi.

Abo bayobozi baganiriye ku zindi ngingo ibihugu byombi byakoranamo kugira ngo birusheho kunguka.

Kagame ari i Doha mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’abatuye isi iri kubera muri iki gihugu yateguwe n’umuryango w’Abibumbye ufatanyije na Qatar.

Nta makuru arambuye aramenyekana ku bintu aba bayobozi baganiriye ku zindi ngingo zirimo n’ibibera mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version