Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yaraye akuweho amaboko n’abo mu ishyaka rye, ANC, nyuma yo kubona ko yagize uruhare mu byo inkiko ziri kumukurikiranaho birimo n’iyezandonke ry’arenga $ 580,000.
Nyuma y’uko bigenze gutyo, hari abavuga ko Cyril Ramaphosa ari butangaze ko yeguye k’ubutegetsi kubera ko iyo ishyaka riri k’ubutegetsi ritereye icyizere Umukuru w’igihugu biba bivuze ko akwiye kwegura no k’ubutegetsi.
Kuri uyu wa Kane nibwo abagize abagize Komite z’ishyaka ANC bateranye biga icyakorwa kuri Cyril Ramaphosa ukurikiranywe mu rukiko rw’ikirenga iyezandonke ry’amadolari($) menshi bivugwa ko yahishe mu cyanya cye kitwa Phala Phala.
Biteganyijwe ko Ramaphosa ari butangaze ko yeguye k’ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo mu masaha make ari imbere, akaza kuba asimbuwe by’agateganyo n’uwari umwungirije ari we David Mabuza.
Mabuza ategeka kugeza ubwo uzaba yatorewe kuyobora Afurika y’Epfo mu buryo bwemewe n’amategeko azarahirira mu Nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.
Abenshi mu bakurikirana Politiki y’Afurika y’Epfo bavuga ko muri iki gihe iki gihugu kiri mu bikemangwa kurusha ibindi muri Afurika.
Hari umwe mu nshuti za hafiz a Ramaphosa wabwiye News24 ko Cyril Ramaphosa ari we wahisemo kwegura kuko ngo yasanze gukomeza gutsimbarara k’ubutegetsi kandi igihugu cyaramutakarije icyizere muri rusange, byagishyira mu kaga kurushaho.
Umuvugizi wa Ramaphosa witwa Vincent Magwenya avuga ko Ramaphosa ari bugeze ijambo ku baturage be mu gihe gito kiri imbere.
Ese ubundi Ramaphosa arazira iki? AMADOLARI($)…
Hari Taliki 01, Kamena, 2022 ubwo umugabo witwa Arthur Fraser wahoze uyobora Urwego rw’iperereza rw’Afurika y’Epfo yagezaga ikirego mu rukiko arega Perezida Ramaphosa ibintu bikomeye.
Fraser yashinjaga Ramaphosa gushimuta, ruswa, iyezandonke no guhishira icyaha gikomeye.
Iki kirego cyari gishingiye ku bimenyetso yari afite nk’umuntu wayoboraga iperereza ku rwego rw’igihugu byerekeye ubujura bwabereye mu ifamu nini yitwa Phala Phala ya Perezida Cyril Ramaphosa.
Muri iyi dosiye iri mu zikomeye zijyanye n’ubujura Afurika y’Epfo yigeze kugira, havugwagamo ubujura bwa Miliyoni $4.
Fraser yeretse urukiko amafoto, impapuro ndetse na video yafashwe na camera zihishe yerekana uko ibyo bintu byose byagenze.
Ibintu bimaze kujya ku mugaragaro Perezida Ramaphosa nawe yahise atangaza ko koko yibwe ariko avuga ko nta ruhare namba yagize muri ibi bintu.
Cyril Ramaphosa yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2018 ubwo yari amaze gutsinda Jacob Zuma.
Icyo gihe yavuze ko mu mirimo ye azaharanira kurandura ruswa isa n’iyabaye ikigugu mu buyobozi bw’igihugu cye ndetse iyi ruswa ikaba iri mu byatumwe Zuma atakarizwa icyizere na benshi mubo yahoze ayobora.
Nyuma y’uko ikirego cya maneko mukuru Fraser kigejejwe mu rukiko, bisa n’aho umurimo wa Politiki wa Ramaphosa wajemo icyasha gikomeye.
Uko ubwo bujura bwagenze…
Taliki 09, Gashyantare, 2020 nibwo abajura binjiye mu ifamu nini cyane Ramaphosa atungiyemo inyamaswa zo mu gasozi yitwa Phala Phala iba mu Ntara ya Limpopo.
Bagezemo basanze amadolari abarirwa muri Miliyoni enye ahishwe mu tubati, munsi ya matola n’ahandi.
Umwe mu bakozi bari bashinzwe isuku n’isukura muri iyo famu w’umugore yari ari mu kazi aza kubona amadolari menshi ahishe munsi ya matola n’ahandi mu nguni z’utubati.
Amazina y’uyu mukozi yarahishwe mu rwego rwo kumurinda kandi biremewe imbere y’amategeko.
Uwo mukozi amaze kubona ko ari amafaranga menshi, yabiganirije umuvandimwe we.
Undi yamubwiye ko hari itsinda ry’abajura kabuhariwe azi kandi ko bashobora kuza bakiba ayo mafaranga nta gikuba gicitse.
Muri iryo tsinda harimo abanya Namibia bane n’abanya Afurika y’Epfo babiri.
Bashatse umukasi wabugenewe bakata senyenge zishinyitse amenyo zari zizengurutse ifamu bibanda ahari hegereye idirishya ryari bubafashe kwinjira ahantu hari hari amafaranga.
Arthur Fraser avuga ko amafoto ya CCTV cameras ari yo yerekana uko abo bajura bakoze uwo mugambi wabo.
Ayo mashusho yerekana abantu babiri basesera bagendera ku mavi binjira mu cyumba mu gihe hari abandi bane bari hanze bacunga.
Ubwo ibi byabaga, Perezida Ramaphosa yari ari mu ruzinduko rw’akazi.
Aho agarukiye ntiyahise abimenya kuko uretse abo bajura n’uwo mukozi wabariye akara nta bandi bari bamenye uko byagenze.
Ubugenzacyaha bwabajije Ramaphosa niba aho agarukiye yaramenye iby’ubwo bujura, undi asubiza ko yabimenye kandi ko yabibwiye ishami rishinzwe kumurinda ryitwa Presidential Protection Police.
Ngo yasabye umuyobozi waryo witwa Major General Wally Rhoode kubiperereza.
Uyu mupolisi mukuru amaze kumva ibyabaye kuri Perezida yahise ahamagara abantu yari yizeye ku butasi barimo bamwe bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abamenyesha ibyabaye kuri Ramaphosa abasaba ko bakora uko bashoboye abibye ariya mafaranga bagafatwa akagaruzwa.
Abo bapolisi bashoboye gufata wa mukozi wamennye ibanga nawe abafasha kumenya abandi bari muri uwo mugambi barafatwa basanganwa amafaranga make.
Umuyobozi w’Urwego rw’iperereza rwa Afurika y’Epfo Arthur Fraser yabwiye inzego z’ubutabera ko nyuma y’uko abo bantu bafashwe, Ramaphosa yanze ko bijya ku mugaragaro ahubwo abo bantu bahabwa amafaranga kugira ngo baruce barumire!
Yangaga ko byamenyekana ko hari amafaranga menshi y’amadolari ndetse yahise munsi ya matola n’ahandi kuko abagenzacyaha bavuga ko yayabonye mu buryo runaka budakurikije amategeko.
Bose hamwe bahawe amafaranga agera ku $10,000 ngo bazicecekere.
Wa mukozi wo muri iriya famu yaje no gusubizwa mu kazi ariko ahabwa izindi nshingano.
Hakurikiyeho iki?
Nyuma y’uko ibintu bigiye ku karubanda, umuvugizi wa Ramaphosa witwa Vincent Magwenya yahakanye ibyo Fraser yavugaga.
Mu buryo busa n’ubuziguye, Magwenya yavuze ko ‘Perezida Ramaphosa hari ibyo yemera ariko ngo muri iki gihe icyo ashyize
Bimwe mu bika bigize ikirego cyaregwaga Ramaphosa bivuga ko nyuma yo kwiba ariya mafaranga, abajura bafashe ayo madolari bayavunjisha mu rands akoreshwa muri Afurika y’Epfo ubundi batangira kuyakoresha uko bashaka.
Bamwe baguze imodoka zihenze, abandi bagura inzu muri Cape Town.
Imbere y’urukiko Arthur Fraser yarahiye ko ibikubiye mu nyandiko y’ikirego cye ari ibintu yahagararaho ndetse atanga n’ibihamya yari yaje yitwaje.
Mu buhamya bwe kandi Fraser yavuze ko umwe muri ba bajura yaje gusubira iwabo muri Namibia.
Ramaphosa amaze kumenya ko uwo muntu yagiye muri Namibia, yahamgaye mugezi we uyobora kiriya gihugu witwa Hage Geingob amusaba ko yakorana n’abashinzwe umutekano uwo muntu agafatwa.
Uwo muntu yaje gufatwa ashyikirizwa Gen Rhoode wo muri Afurika y’Epfo.
Bashoboye kugira amafaranga amwe bamwaka.
Ikinyamakuru kitwa The Namibian cyaje kwandika ko Perezida Geingob mu kiganiro n’abanyamakuru yahakanye ko mu byo yakoze haba harimo ibyaha, ahubwo avuga ko mu rwego rw’akazi hari ubwo aganira na mugenzi we Cyril Ramaphosa.
Yavuze ko ibyabaye byabereye muri Afurika y’Epfo ko adakwiye kubibazwa.
Ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bivuga ko Ramaphosa agomba gusubiza ibibazo birebana n’ukuntu yafashe amadolari angana kuriya akajya kuyabika munsi y’igitanda no mu nguni z’utubati kandi azi neza ko amafaranga abikwa muri banki.
Ngo birashoboka ko yaba yarayabonye mu buryo bita iyezandonke, money laundering mu Cyongereza.
Ikindi bavuga ni uko yayashyize hariya yanga ko ikigo cy’imisoro n’amahoro kibimenya kikamusoresha.
Ng’uko uko ikibazo cy’ubujura cyateje sakwe sakwe muri Afurika y’Epfo na Namibia mu minsi ishize cyagenze.