Umuraperi Kanye West yakomanyirijwe gukandagira muri Australie aho umugore ‘mushya’ akomoka.
Mu Cyumweru gitaha yari ahafite urugendo rwo kujya gusura abo kwa Sebukwe, bakamubona bakaganira.
Ubuyobozi bw’i Canberra bwatangaje ko uriya muraperi butazamera ko abukandagirira ku butaka kubera ko ngo amagambo yavuze mu mwaka wa 2022 yibasira Abayahudi akomeye k’uburyo kumwemerera kujyayo byasa no kumushyigikira.
Kanye aherutse gushakana rwihishwa n’umugore witwa Bianca Censori wakuriye i Melbourne.
Ku ruhande rwa Guverinoma ya Australia, Minisitiri w’uburezi niwe watangaje ko badashaka ko Kanye West abakandagirira ku butaka.
Ni Minisitiri Jason Clare.
Yavuze ko kuba Kanye yaravuze ko hari imico ya Hitler akunda kandi akaba yarongeyeho ko ibibi byinshi biri mu isi bikururwa n’Abayahudi, ari ingingo zihagije zituma atagomba gukundagira i Canberra.
Si abo muri Guverinoma ya Australia bavuga ko uriya muraperi atagomba kugera muri kiriya gihugu gusa kuko n’ukuriye abatavuga rumwe nayo nabo ari uko babibona.
Bayobowe na Peter Dutton.
Dutton yavuze ko Kanye ari umuntu w’imico mibi, udakwiye guhabwa karibu aho ari ho hose.
Abayahudi bo muri Australia bashimye icyemezo cya Guverinoma ya kiriya gihugu cyo gukumira ko Kanye West ahakandagira.