Abahinzi b’ikawa bakorera mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi bavuga ko bizeye ko gusazura ikawa bizazamura umusaruro wayo.
Babivugiye mu Kagari Ka Kibirizi ahabereye itangizwa ry’ibikorwa byo gusazura ikawa kugira ngo bayizamurire umusaruro ku rwego rw’igihugu.
Barengayabo Theodomir wo muri aka Kagari avuga ko ikawa ibafatiye runini kuko abayihinga bayikuremo amafaranga ku isizeni yeze.
Ati: “Ikawa ituma tubona amafaranga ku mwero wayo. Dukora uko dushoboye ikawa yacu ikera neza mu gihe tugize amahirwe ikera itamunzwe n’ibyonnyi”.
Uyu muturage avuka kandi ko ikibazo bakunze guhura nacyo ari uko ubutaka bw’aho batuye bwashaje bigatuma ibiti byayo bidakura neza.
Ikawa kandi ikunze guhura n’ibyonnyi biyitera indwara.
Izo ndwara zirimo iyitwa Akaribata ituma ibitumbye byayo bizaho ibidomo by’umukara, bigahombana byatinda bikanabora.
Iyo ndwara ikunze kugaragara mu gihe cy’imvura.
Indwara yitwa Gikongoro nayo ikunze kwibasira ikawa ikagaragazwa ni uko igiti kinyunyuka bitewe no kubura intungagihingwa.
Kurwanya indwara ya Gikongoro bikorwa binyuze mu gutera kawa mu butaka bwiza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB kivuga ko hegitari 42 ari zo zizakorerwaho isazura kawa.
Gusazura ikawa bikorwa hagati y’imyaka irindwi n’imyaka 10.
Mu kubikora habamo no gukuraho ibisambo ni ukuvuga ibishibu bidakenewe.
Buri mwaka, umuhinzi akata amashami ashaje, atacyera, ayumye, arundanye cyangwa yashamitse nabi n’asobekeranye.
Gusazura bituma igiti cya kawa cyongera kuba gito, kigatanga umusaruro kikanihanganira indwara n’ibyonnyi.
Bikorwa mu mpenshyi muri Nyakanga na Kanama kandi mu gihe umuhinzi yareze ibiti bibiri cyangwa bitatu ku gitsinsi, agahitamo igiti cyiza kizamuha umusaruro kikanagaburira ibishibu, ibisigaye akabitema ahereye kuri santimetero eshanu kugeza ku 10 uvuye aho cyashibukiye.
Nyuma y’amazi ane, igihe ibishibu bifite sentimetero 50 z’uburebure, umuhinzi ahitamo ibishibu bine bitegeranye, hanyuma ugakuraho ibindi bishibu byose na cya giti cyasigaye.
Gusimbuza ikawa ishaje bikorwa nyuma y’imyaka 30 itewe.
Abahanga bavuga ko Igiti kigomba kurandurwa hagaterwa kawa nshya.
Umurima yakuwerno kawa wongera gusibizwamo nyuma y’imyaka itatu.
Claude Bizimana uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, yavuze ko gusazura ikawa bigamije kuzayongerera ubwiza n’umusaruro.
U Rwanda rusanganywe ingamba zo kweza ikawa ihinze ku buso bugari, ikozwa neza kugira ngo izagere ku isoko mpuzamahanga icyeye cyane.