Karongi: Ab’i Bwishyura batubwiye ibya RDF/Marine na Paul Muvunyi

Umuryango wagurishije isambu n’umunyemari Paul Muvunyi watangarije Taarifa ko ntacyo umushinja kandi ko batazi abamurega guhimba sinya icyo bashingiraho.

Batubwiye ko nta n’umwenda abarimo bityo bakibaza umurega uwo ariwe n’ibimenyetso bimushinja icyaha cyo kubasinyira mu buryo butemewe n’amategeko aho babikura.

Mu nkuru ebyiri twatambukije mu minsi ishize RIB yatubwiye ko akurikiranyweho guhimba sinya ya nyir’ubutaka.

Taarifa yasuye Akagari ka Gasura,Umurenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi, aho buriya butaka buherereye.

- Advertisement -

Bamwe mubo mu muryango wa Felisiyani Kayishema n’abaturage bo muri kariya Kagari bavuga ko Muvunyi azira ibindi atari ukubahimbira sinya.

Muvunyi afunganywe n’abandi batatu harimo umukuru w’umuryango wafatanyije na mwishwa we kugurisha ubutaka witwa Felesiyani Kayigema.

Murumuna wa Kayigema witwa Jean Nsabimana yatangarije Taarifa ko Muvunyi yafunzwe bitewe n’uko hari abo batumvikanye  ku bugure bamusabaga.

Yatubwiye ko abandi baturage n’abavandimwe be bose bari batuye muri kariya gace baguriwe barimuka uretse Muvunyi wenyine.

Yagize ati: “Ikibazo afite ni uko yanze kuhatanga kuko yasabaga menshi ntibayamuhe. Nta kindi kibazo afite.”

Undi muturage twavuganye yatubwiye ko Ishami ry’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zishaka buriya butaka kugira ngo zihakoreshe ku mpamvu z’umutekano.

Amafoto Taarifa yafashe hariya hantu yerekana ko ari ahantu h’ingenzi (strategic).

Muvunyi yahaguze ate? Byaje kuba ikibazo gute?

Paul Muvunyi

Ubuhamya twahawe na Murumuna wa Kayigema buvuga ko iwabo bahoze batuye muri kariya gace.

Mbere y’uko ababyeyi babo bitaba Imana, babasigiye umunani, buri wese afata uwe.

Umwe muri bo ni mushiki wabo witwa Annonciate Mukangamije. Yapfiriye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ariko asiga umwana w’umuhungu.

Umwe mu bagize Komite y’ubutaka mu Kagari kandi nawe wari utuye kuri uwo musozi, yatubwiye ko Muvunyi yabanje gushaka kumugurira hanyuma aza[Muvunyi] gushima ubwa Mukangamije.

Icyo gihe, mwishywa w’aba Kayigema na Nsabimana yari yaratashye bamuha umunani wa Nyina.

Nyuma yo kuwufata bivugwa ko yasanze atahahinga kubera imiterere y’aho ahitamo kuhagurisha akagura ahandi, bamurangira Muvunyi.

Uyu mushoramari [Paul Muvunyi] ukomoka muri Karongi ahafite imitungo myinshi harimo amahoteri n’ibibanza.

Ahari akaziga kirabura ni ikigo cya RDF/ Marine, ahari ak’umuhondo ni ubutaka bwa Muvunyi

Muvunyi ngo yarahaguze, wa musore nawe amaze kubona amafaranga yifuzaga ajya kugura ahandi hafi aho muri uriya murenge.

Umwe mu bari kuri Komite y’ubutaka yabwiye Taarifa ati: “Baguze mu mucyo, ba nyiri ubutaka bari bahari, n’ugura yari ahari. Ibindi bavuga by’impapuro mpimbano ni RIB yabizanye ntabyo tuzi.”

Twamenye ko nyuma  y’uko mwishywa waba Kayigema amaze kugurisha aho handi yari yaraguze yahise ajya gutura muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Nsabimana ati: “N’uko nta telefoni ze ngira ariko nabo iyo babishaka bari kumutumaho ku Bashi bambuka i Kivu.”

Nk’uko abaturage na bamwe mu nzego z’ibanze babivuga, amakimbirane ya Muvunyi akomoka ku cyemezo cyo kwanga kuvirira buriya butaka avuga ko ayo bamuha ari make agereranyije n’inyungu ahabona nk’umushoramari.

Kubera ko badashaka kumuha ayo abasaba, bahinduye umuvuno, ibyangombwa by’ubutaka babanza kubitesha agaciro.

Dukurikije amakuru twavanye aho buriya butaka buri, bigaragara ko  bamureze guhimba sinya ya Annonciate Mukangamije, bivamo impamvu yo kumufunga.

Amakuru dufite kandi n’uko iki kibazo gikomeye k’uburyo byasabye ko hoherezwayo abagenzacyaha bakuru baturutse i Kigali bakamara iminsi ibiri bategura dosiye.

Bahase umuryango ibibazo, babaza n’abayobozi b’ibanze kubijyanye n’ibya kiriya kibanza.

Nsabimana ngo bari bazi ko we na Kayigema batavukana na Mukangamije bityo ko bashobora kuba baragurishije ikibanza kitari icyabo.

Amakuru bahaye inzego zose bavuga ko ari impamo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lieutenant Colonel Ronald Rwivanga yabwiye Taarifa ko ari mushya  bityo ko icyo kibazo atakizi.

Ati: “Ntacyo nabivugaho kuko ndi mushya kandi nkaba n’ibyurubanza rwa Muvunyi ntabizi.”

Igisigaye ni ukumenya niba abashinja Muvunyi guhimba sinya batabiterwa n’inyungu runaka aho kuba bishingiye ku kuri kwemezwa n’abayobozi b’aho byabereye ndetse na mwene wabo wa bagurishije iriya sambu.

Umuvugizi wa RIB, Dr.Thierry B Murangira aherutse kudutangariza ko Paul  Muvunyi afunganywe naRtd Col Eugene Ruzibiza wigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Karongi, Gérard Niyongamije, gitifu (Executive Secretary) w’Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura, na Felisiyani Kayigema.

Nsabimana avuga ko abavuga ko Muvunyi yabahimbiye sinya babeshya
Ni ahantu h’ingenzi ku bucuruzi no ku mutekano

Fungura Video wumve uko Jean Nsabimana abivuga:

Share This Article
2 Comments
  • Ariko gucurisha inkuru kwa Muvunyi abona hari aho bizamugeza ???? Yabonye ahimbira kuri Sadate asya atanzitse akoresha abanyamakuru batazi umwuga batanzwe imbere n’inda none murumva naha ariko bizagenda,
    Ngo Marine RDF murubanza mwigeze mwumvamo Ingabo z’u Rwanda??? Kiriya kigabo ni igisambo utabizi nabo ahora ahonga kuri ibyo bifaranga byi byibano. Ubu yahagurutse atumaho itangazamakuru nk’iryanyu ahora akoresha ngo ahangane na LETA YACU, RIB na RDF mbega ubwenge bucye weeee burya koko iniubitirizi yayo ya cyane igeraho ikayitarukiriza.

    Abanyamakuru nkamwe mwakagombye kujyanwa kwigisha kurusha kubaha umwanya wo kuroga abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version