Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: Avugwaho Gutera Igisongo Mu Gitsina Cy’Umugore ‘Wanze’ Ko Baryamana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Karongi: Avugwaho Gutera Igisongo Mu Gitsina Cy’Umugore ‘Wanze’ Ko Baryamana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 September 2022 11:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bubazi mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru y’umugabo w’iyaka 58 wateye igisongo umugore mu gitsina amuziza ko yanze ko ‘baryamana.’

Amakuru avuga ko byabaye Taliki 27, Nzeri, 2022, ni ukuvuga ku wa Kabiri ariko biza kuba kimomo mu minsi yakurikiyeho.

Ikivugwa kandi ni uko umugabo uvugwaho gukora biriya yari amaze iminsi mike afunguwe kubera uruhare yari yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akarekurwa arangije igihano.

Ngo yasanze umugore ahantu yari amusaba ko amuha ‘ku myaka’, undi amusubiza ko atumvise iyo myaka iyo ari yo, undi amubwira adaciye ku ruhande ko ashaka ko baryamana.

Uwo mugore yaramuhakaniye undi arataha, ariko agenda akubira agatoki ku kandi.

Yageze iwe ashaka igisongo nibwo yazaga agitera uwo mugore mu gitsina.

Abaturanye n’uyu mugabo mu Mudugudu wa Remera mu Kagari ka Gacaca, bavuze ko no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yasambanyaga abagore ku ngufu akanabatera ibisongo mu gitsina.

Hari amakuru avuga  ko no muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uriya mugabo  yasambanyaga abagore akabatera n’ibisongo mu gitsina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bubazi, Mudaheranwa Emmanuel avuga ko uwo mugabo asanzwe afite imyitwarire mibi.

Ikindi ni uko uriya mugabo ataramara imyaka ibiri afunguwe.

Umugore watewe kiriya gisongo ubwo twandikaga iyi nkuru yari arwariye mu bitaro bya Kibuye n’aho uwo mugabo afungiye kuri RIB Station ya Rubengera.

TAGGED:featuredIgitsinaKarongiUmugaboUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burkina Faso: Hafi Y’Ibiro By’Umukuru W’Igihugu ‘Nanone’ Humvikanye Amasasu
Next Article Perezida Kagame Yaganiriye Na Madamu Halimah Yacob Uyobora Singapore
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?