Abantu batatu baherutse gufatirwa mu Mujyi wa Karongi bafite Frw 848,800 mu yandi Frw 981,100 bicyekwa ko bibye umucuruzi wo muri Bwishyura.
Bafashwe ku wa Gatatu taliki 22, Gashyantare, 2023, bafatirwa mu Murenge wa Rubengera ariko ubujura bwo babukoreye mu Murenge wa Bwishyura ahitwa Kiniha.
Mu mafaranga 981,100 bivugwa ko bari bibye umucuruzi, Polisi yabasanganye amafaranga 848,800.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burengerazuba, yavuze ko bafashwe ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo bari bamaze kwiba.
Ati: “Umucuruzi wo mu mujyi wa Karongi yahamagaye atanga amakuru ko amaze kwibwa kandi ko acyeka umugabo waje avuga ko ashaka ibicuruzwa bitandukanye, mu gihe agiye kubimushakira mu bubiko, agarutse abura amafaranga 981,100 yari agiye kujya kubitsa kuri Banki.”
CIP Rukundo avuga ko mu kwiba ariya mafaranga umwe yari kumwe na mugenzi we bari bazanye kuri moto asigara hanze.
Ukekwa kuyiba niwe winjiye ayakura muri kontwari.
Amakuru avuga ko bariya bantu uko ari babiri baje gufatirwa mu kabari ku mugoroba w’uwo munsi.
Bafatiwe mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera bari gusangira inzoga na mugenzi wabo.
Biyemerera ko bafatanyije ubu bujura.
CIP Mucyo Rukundo yasabye abacuruzi kuba maso kuko hari ababagana biyoberanyije kandi ari ibisambo.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rubengera kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.