Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: Bafatanywe Amafaranga Bikekwa Ko Bibye Umucuruzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Karongi: Bafatanywe Amafaranga Bikekwa Ko Bibye Umucuruzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 February 2023 9:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bamwibye Frw 300,000, basanga barangije kurya 1/2
SHARE

Abantu batatu baherutse gufatirwa mu Mujyi wa Karongi bafite Frw 848,800 mu yandi Frw 981,100 bicyekwa ko bibye umucuruzi wo muri Bwishyura.

Bafashwe ku wa Gatatu taliki 22, Gashyantare, 2023, bafatirwa mu Murenge wa Rubengera ariko ubujura bwo babukoreye mu Murenge wa Bwishyura ahitwa Kiniha.

Mu mafaranga 981,100 bivugwa ko bari bibye umucuruzi, Polisi yabasanganye amafaranga  848,800.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burengerazuba, yavuze ko bafashwe ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo bari bamaze kwiba.

Ati: “Umucuruzi wo mu mujyi wa Karongi yahamagaye atanga amakuru ko amaze kwibwa kandi ko acyeka umugabo waje avuga ko ashaka ibicuruzwa bitandukanye, mu gihe agiye kubimushakira mu bubiko, agarutse abura amafaranga 981,100 yari agiye kujya kubitsa kuri Banki.”

CIP Rukundo avuga ko mu kwiba ariya mafaranga umwe  yari kumwe na mugenzi we bari bazanye kuri moto asigara hanze.

Ukekwa kuyiba niwe winjiye ayakura muri kontwari.

Amakuru avuga ko bariya bantu uko ari babiri baje gufatirwa mu kabari ku mugoroba w’uwo munsi.

Bafatiwe mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera bari gusangira inzoga na mugenzi wabo.

Biyemerera ko bafatanyije ubu bujura.

CIP Mucyo Rukundo yasabye abacuruzi kuba maso kuko hari ababagana biyoberanyije kandi ari ibisambo.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rubengera kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

TAGGED:AmafarangaKarongiPolisiubujura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Aissa Kirabo Kacyira Yahawe Kuyobora UN Muri Somalia
Next Article Ubushinwa Bwatangaje Uko Bubona Intambara Ya Ukraine Yarangira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?