Polisi Irashaka Umubano Ukomeye N’Iya Botswana

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire na Polisi yo muri Botswana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Félix Namuhoranye n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu.

IGP Namuhoranye ari muri kiriya gihugu ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi ya Botswana wamutumiye mu muhango wo guha imidali abapolisi b’iki gihugu.

Polisi ya Botswana iyoborwa na Phemelo Ramakorwane.

Umuhango wo guha bariya bapolisi imidali wari uyobowe na Perezida wa Botswana witwa Dr. Mokgweetsi Eric Kaebetswe Masisi, mu birori byabereye mu Murwa mukuru Gaborone.

Mu mikorere y’inzego z’umutekano za Botswana habamo igihe cyo guhemba ababaye indashyikirwa, bakabihererwa imidali.

Ku byerekeye imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Botswana, mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.

Hari taliki 23, Mutarama, 2023 mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Akubiyemo ubufatanye ku mpande zombi mu bikorwa byo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba n’ibindi byaha bifitanye isano naryo, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no guhanahana amakuru ajyanye n’ibikorwa by’abagizi ba nabi n’inzira bifashisha.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 05, Kanama, 2023 IGP Namuhoranye aritabira umuhango wo kwizihiza imyaka 139 Polisi ya Botswana imaze ishinzwe.

Perezida wa Repubulika ya Botswana  niwe uri bube uyoboye iki gikorwa kiri ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ari kumwe n’abayobozi bakuru muri Polisi ya Botswana.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version