Mu Kagari ka Bisesero, Umurenge wa mu Karere ka Karongi hatangijwe ubuhinzi bw’icyayi hagamijwe ko abahinzi bazabona amafaranga ku mwero wacyo.
Abasanzwe bahatuye babwiye RBA ducyesha iyi nkuru ko n’ubwo imisozi y’aho yari iteyemo amashyamba menshi mbere, ariko ngo yari ay’abantu ku giti cyabo, bityo ntagirire benshi akamaro.
Icyakora iyo urebye usanga abaturage bakiri mu itera, abandi bacye baratangiye ibagara.
Akagari ka Bisesero gaherereye mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine nawe yunga mu ry’abaturage akavuga ko buriya buhinzi buzafasha abaturage kubona amafaranga ku mwero wacyo.
Kugeza ubu Hegitari 100 nizo zihingwaho kiriya cyayi. Ziri ku butaka bwahujwe ariko bwahoze ari ubw’imiryango 126 y’abari batuye mu Bisesero.
Si muri Rwankuba honyine hahinze icyayi mu Karere ka Karongi, ahubwo no mu Mirenge ya Rugabano, Twumba n’indi mirenge n’aho kirayahahinze.
Hari n’uruganda rwa Gisovu rutunganya icyayi, rwubatse hafi aho.
Icyayi mu Rwanda
Icyayi (izina ry’ubumenyi mu Kilatini: Camellia sinensis) ni ikimera.
Iyo kinywewe gitera umubiri imbaraga kandi hari byinshi cyungura ubuzima nko gutuza no kuruhuka.
Aho kugira ngo ugishyiremo isukari, ubaye ubishoboye washyiramo ubuki.
Cyatangiye kuba igihingwa ngengabukungu bw’u Rwanda guhera mu mwaka wa 1960, habura imyaka ibiri ngo u Rwanda rubone ‘ubwigenge.’
Icyakora mu mwaka wa 1965 nibwo imifuka ya mbere y’icyayi yoherejwe mu mahanga ngo ayigure.
Byarakomeje kugeza n’ubu.
Icyayi ni ikinyobwa ngengabukungu kiri mu byinjiriza u Rwanda amadovize menshi.
Ikibabaje ariko ni uko abenshi mu Banyarwanda bagihinga kibavunnye atari bo bakinywa.
Umusaruro mwinshi ujyanwa mu mahanga ukazazana amadovize, uwagihinze ntakinywe kandi hakaba n’ubwo amafaranga yakoreye atayabona yose cyangwa ngo ayabonere igihe.
Kuva cyatangira guhingwa mu Rwanda, umusaruro wacyo uriyongera.
Mu mwaka wa 1958 wari toni 60, mu mwaka wa 1990 uba toni 1,900, mu mwaka wa 2000 uba toni 14,500 mu mwaka umwe wakurikiyeho umusaruro uba toni 17,800.
Hejuru ya 90% z’uyu musaro wose ugurishwa mu mahanga.
Icyayi gihingwa mu mabanga y’imisozi miremire ku butumburuke buri hagati ya m 1,900 na m 2,500.
Gihingwa no mu bibaya byumukije neza k’ubutumburuke buri hagati ya m 1,550 na m 1,800. Icyayi gihingwa mu turere 11.
Kugeza ubu cyari gisanzwe gihinzwe ku buso bwa ha 12,500 mu Majyaruguru, i Burengerazuba no mu Ntara y’Amajyepfo.
Kugira ngo kitangirika bakigisoroma, ni ngombwa ko hafi yacyo hubakwa uruganda rugitunganya.