Ku wa Kane tariki 7, Mutarama, 2021 umwe mu bakozi b’Urwego rushinzwe gufasha mu gucunga umutekano ku karere( DASSO) wakuze abaturanyi bamwita Batamuriza ariko witwa Florence Muhimpundu bivugwa ko yafashe moto asanga Nyirakuru witwa Verediyana mu Mudugudu wa Rugogo, Akagari ka Byogo, Umurenge wa Mutuntu aramuniga amusaba kumuzingura ngo abone urubyaro.
Amakuru dufite avuga ko Batamuriza atarashaka. Ikindi twamenye ni uko uriya mukecuru yareze Batamuriza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Abaduha amakuru bagize bati: “ Yafashe Moto araza ajya kwa Nyirakuru wamureze nyuma ya Jenoside amusanga mu Mudugudu wa Rugogo, mu Kagari ka Byogo muri Mutuntu aramubwira ngo namukure aho yamushyize, ngo yabuze ibyara.”
Batubwiye ko yamusingiriye, aramuniga, umukecuru Verediyana aratabaza abaturanyi baratabara.
Nyuma Batamuriza[kuko ari ryo abaturage bazi cyane] yuriye moto asubira ku Karere ka Karongi.
Bukeye ubuyobozi bw’Akagari buyobowe na Nyiranzabahimana Pelagie bwahuye n’abaturage bahana amakuru ku byabaye kwa Verediyana bakora raporo bayigeza kuri RIB ikorera hafi aho.
Nyuma yo gukora inyandiko mvugo y’ibyabaye abaturage bageze aho ruriya rugomo rwabereye barasinye, inyandiko igezwa mu bugenzacyaha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byogo Madamu Pelagie Nyiranzabahimana yabwiye Taarifa ko ayo makuru ayazi, tumubajije niba hari icyo yabitubwiraho, yahise akupa telefoni.
Twongeye kumuhamagara ntiyayifata.
Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Akarere ka Karongi Bwana Emmanuel Nzamurambaho yabwiye Taarifa ko urwo rugomo ntarwabaye.
Ati: “ Uwaguhaye ayo makuru yakubeshye ntabyabaye. Ujye kubibaza Meya.”
Hari undi muyobozi w’urwego rw’ibanze muri Karongi twabajije niba ayo makuru ayazi, ati: “ Barongeye nanone se? Naherukaga ibyo ku wa Kane, nari ngize ngo barongeye! Baba baduhesha amanota mabi.”
Ariko se kuvuga ni ugutaruka. Iyi ni inkuru koko! Kuniga ukuntu bigaragarira he cg ikibazo umwanditsi afite ni Dasso !? Aho bigeze nimushyire urwego hasi niba munakorana na adui muzajye mu ishyamba tubimenye. Nawe se mwirwa mwiruka kuri uru rwego mwandika ubusa mwambuze naho batworoje ngo mubyandike nubwo mudashinzwe kubamamaza!?