Imibereho Y'Abaturage
Amafoto: Minisitiri Gatabazi Mu Ruzinduko I Rusizi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi akomeje uruzinduko ari kugirira mu turere tw’Intara y’i Burengerazuba. Kuri uyu wa Gatandatu yasuye Akarere ka Rusizi.
Yasuye ahantu hatandukanye harimo ku mupaka wa Rusizi I, asura ikiraro kiri ku mugezi wa Rubyiro, uyu mugezi ukaba ari nawo uvamo amazi yuhira umuceri uhinze mu kibaya vya Bugarama.
Yahaye inama abakora muri kiriya kibaya n’abandi kugira ngo babungabunge uriya mugezi kugira ngo mu gihe kirambye utazongera kuba ikibazo ku bahinzi b’umuceri.
Minisitiri Gatabazi yari amaze iminsi asura uturere twa Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Nyamasheke, Rusizi.

Abayobozi bakuru mu ngabo na Polisi bari baherekeje Min Gatabazi

Hari na Guverineri Francois Habitegeko

Yabahaye inama z’uburyo bakwita ku mugezi wa Rubyiro uha amazi ikibaya rya Bugarama

Habaye ikiganiro gifatika hagati y’abaturage n’abayobozi