Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: Hari Abakemanga Gahunda ZOSE Za Leta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Karongi: Hari Abakemanga Gahunda ZOSE Za Leta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2023 9:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Nyabinyenga, Akagari ka Kagabiro, Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi hari abaturage bafite imyizerere ya kidini ituma bakemanga gahunda zose za Leta.

Bakuye abana mu ishuri, bashyingura mu masambu yabo aho gushyingura mu irimbi rusange, ntibarya inyama, ntibakingiza abana  n’ibindi.

Abo baturage bavuga ko bahoze bari ku idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, baza kurivaho.

RBA yageze mu rugo rw’umwe muri bo witwa Isaac aho abo baturage bajya bakorera amateraniro iyo batagiye gusengera mu bice bitandukanye by’aho batuye.

Kubera imyizerere idasanzwe, abandi baturage babise ‘Abarakare’.

Mu buryo bugoye, bagenzi bacu ba RBA bashoboye kubona ibisubizo ku bibazo babajije Isaac n’umugore we  ku mpamvu z’imyizerere yabo idasanzwe.

Umugore wa Isaac ati: “ Mumbaze ninumva ari ibyo nabasubiza ndabasubiza, nimunva ari ibyo ntabasubiza ndabihorera…”

Yabwiye umunyamakuru ati: ‘Nitwa UWABABARIWE’, undi ati:’ Niryo ryanditse mu irangamuntu?’, umugore amubwira ko agomba gufata iryo kuko ari ryo amubwiye.

Undi ati: ‘ Wababariwe nande?’, umugore ati:’ Yesu yangiriye ubuntu.’

Umugabo we witwa Isaac yavuze ko ibyo barya bizira inyama kubera ko kuri we inyama ari intumbi z’inyamaswa ubusanzwe Imana yaremeye kubana n’abantu bazishimira, batazica ngo bazirye.

Isaac ati: ‘Ibyo turya ni ibikomoka ku bimera’.

Abajijwe niba ari ibyo gusa barya, yasubije uwari umubajije  ko mu Baheburayo hari ahanditse ko ‘ikigaragaza kugwa kw’Abayudi ari uko ku meza yabo hahora intumbi, barya ikintu cyapfuye…”

Ngo ku meza yabo iyo hatari urujanga rwapfuye, haba hari inka yapfuye, hataba inka yapfuye hakaba ingurube yapfuye, ibi agasanga atari byo kubera ko Imana yashyizeho ibiremwa kugira ngo bishimishe abantu, bibanezeze ariko bo barahindukira barabirya.

Uyu mugabo kandi yeruye avuga ko ‘gahunda Leta ifite zose’ bazifiteho amakenga.

Abajijwe niba abyaye umwana yamukingiza, undi ati: “ Mukingiza kugira ngo bigende gute?, umugore we nawe yavuze ko nta serivisi yajya kwaka ku murenge.

Aba babyeyi kandi bavuga ko bavanye abana babo mu ishuri ( bafite abana batatu)kuko basanze binyuranije n’umutimanama wabo.

Ngo bahisemo kubigisha iyobokamana kandi ngo rirahagije, abana ntibazasubira ku ishuri.

Umugore ati: “ Kubaha Uwiteka nibwo bwenge, kandi kuva mu byaha niko kujijuka.”

Ubuyobozi bw’aho aba baturage baba buvuga ko guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 10, Ugushyingo, 2023 butangira kuganiriza bariya baturage kugira ngo bubumve ndetse nabwo bubabwire uko bubona ibintu byagenda.

Icyakora ngo abazinangira, hazakurikizwa amategeko agenga Abanyarwanda.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko aba baturage bafitanye ubufatanye n’umubano bikomeye hagati yabo.

Biganje mu mirenge ya Mubuga, Gishyita na Rubengera

Ikindi ni uko aba bantu kugeza ubu babarirwa mu 150 bakaba bakorera mu Mirenge ya Mubuga, Rubengera na Gishyita yose yo mu Karere ka Karongi.

TAGGED:AbaturagefeaturedImyemerereKarongiLeta
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ese Abayobozi Bumva Uburemere Bw’Umugani ‘Nyamwanga Kumva Ntiyanze No Kubona’?
Next Article CG Gasana Yageze Mu Rukiko Rw’I Nyagatare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?