Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: SEDO aravugwaho gukubita umuturage utishimiye ikiciro cy’ubudehe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Karongi: SEDO aravugwaho gukubita umuturage utishimiye ikiciro cy’ubudehe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2020 9:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukozi w’Akagari ka Gisayura mu murenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza witwa Mbarushimana Ferdinand ashinjwa n’abaturage kubahohotera. Avugwaho guhirika umugabo ufite ubumuga akikubita hasi ubwo bari mu nama yashyiraga abaturage mu budehe, yabaye ku wa Gatanu taliki 11, Ukuboza, 2020.

Bamwe mu baturage bari baje mu nama igamije gushyira  bagenzi babo mu byiciro by’Ubudehe babwiye Taarifa ko umugabo ufite ubumuga witwa Jean Pierre Hakuzayezu yahagurutse avuga ko akurikije uko abayeho asanga yajya mu kiciro cya D ariko SEDO we akemeza ko ajya mu cya C.

Kubera kutabyumvikana ho umwe mu baturage bari muri iyo nama avuga ko SEDO yarakaye asunika uriya muturage aragwa.

Aho yegukiye abaturage bamubwiye ko agomba kwihangana kuko ngo ‘ntawe uburana n’umuhamba’.

Umuturanyi wa Hakuzayezu avuga ko uyu mugabo wahohotewe afite umugore n’abana babiri.

Ati: “ Turamuzi ni umugabo ubona uko arya yakoreye abandi kandi aho aba ni aho yatijwe na mwene Nyina.”

Undi muturage utuye muri uriya mudugudu avuga ko uriya muyobozi amaze imyaka itanu abayobora ndetse ngo bishoboka ko ibi ari byo bituma abayoboza igitugu.

Uyu muturage kandi yibaza impamvu Mbarushimana Ferdinand akazi kenshi agakorera iwe kandi Akagari ka Gisayura gafite ibiro.

Avuga ko bishoboka ko abikora mu rwego rwo kubona uburyo yakamo ruswa.

Mbarushimana ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana, akaba atuye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Gisayura, Umurenge wa Mutuntu mu Murenge wa Mutuntu.

Mbarushimana Ferdinand we atuye mu mudugudu wa Byarugamba.

SEDO ati: “ Naramubwiye nti umva rero wa mugabo we icara”

Mbarushimana Ferdinand yabwiye Taarifa ko abavuga ko yahiritse Jean Pierre Hakuzayezu babeshya ahubwo ko icyabaye ari ukumwicaza.

Avuga ko abaturage basabiye Hakuzayezu ikiciro cya C ariko we agashaka icya D, bakimwima agahaguruka asakuza.

Ati: : Naramubwiye nti umva rero wa mugabo we icara, ufite inka mu rugo, kandi reka gusakuza. Naramufashe neza ndagenda ndamwicaza. Yakomeje gusakuza tumubwira tuti ese shahu, ko usakuza ikindi bigusayidira ni iki?”

Abajijwe icyo avuga ko bamunenga ko akazi kenshi agakorera iwe, yasubije ko ari ibinyoma ndetse ko Taarifa yamuhamagaye agiye ku biro.

Mbarushimana avuga ko amaze imyaka 10 ari SEDO muri iyo itanu akaba ayiyoboye mu Kagari ka Gisayura.

Gitifu w’Umurenge wa Mutuntu, Bwana Nsengiyumva Songa avuga ko iby’urugomo rwa Ferdinand Mbarushimana atari abizi, ko agiye kubikurikirana.

Yagize ati: “ Ntabyo nzi pe! Ni wowe ubimbwiye bwa mbere, yewe ndetse nta n’ubundi bukubaganyi muzi ho ariko ngiye kubikurikirana kuko n’ibiro by’Akagari ke ntibiri kure y’iby’Umurenge wacu.”

TAGGED:AkagarifeaturedGisayuraKarongiMutuntuSEDOUmurenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Putin yasezeranyije Biden ubufatanye
Next Article RURA yasabye Airtel guhagarika ‘Publicité ishotora MTN’, Ubwo busabe Airtel ntirabubona
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?