Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: Uko Ikibazo Cy’Umuturage Uvugwaho Gukubitwa Na Mudugudu Giteye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Karongi: Uko Ikibazo Cy’Umuturage Uvugwaho Gukubitwa Na Mudugudu Giteye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 August 2023 9:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijoro ryo ku wa 14, Kanama, 2023 mu rugo rwa Bonifride Nyiransangwa utuye mu Mudugudu wa Winzira, Akagari ka Tyazo mu Murenge wa Rugabano muri Karongi hagurishirijwe inka ya Girinka, bikorwa n’umugabo kandi umugore atabishaka.

Aho byabereye ni aho hari mu tuziga

Uretse kuba umugore atarabishakaga bityo akaba yarahohotewe, hiyongeraho ko hari umugabo wakubitiwe aho iyo nka yagurishirijwe ubwo yahageraga akagira icyo abibazaho.

Amakuru twahawe n’umuturanyi wabo agira ati:

“Iriya nka yari iy’umusaza watabarutse witwaga Niyitegeka Damascène kandi amaze igihe atabarutse. Yayisigiye umukazana we ngo ijye imukamirwa ndetse imuhe n’ifumbire. Uriya musaza yasize abahungu babiri ari bo Ezéchiel Uwamurengeye na D’Amour Ngezahayo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ejo bundi rero aba basore bafashe iriya nka bayivana mu kiraro mu mugoroba bari kumwe n’umukozi wo muri TUBURA witwa Bonifride Nyiransangwa bayijyana mu rugo rwe kuyigurisha n’umukire witwa Bizagwira wari uri kumwe n’umuhungu we.”

Uwaduhaye amakuru avuga ko umukazana wa wa musaza wari warasigiwe inka yabonye bayijyanye arabakurikira, asanga bari gusinya ngo bayigurishe na Bizagwira kandi hari n’Umukuru w’Umudugudu wa Winzira witwa Marcel Burihabwa.

Uwo mugore ngo yarahageze ababaza impamvu bagiye kugurisha iriya nka kandi yari buzamuhe ifumbire akazaba ari yo yishyura ubwatsi bamwatiye, abandi baramutwama.

Yarashobewe yigira ku ruhande arinumira!

Hagati aho kandi, amasaha yari amaze kwicuma kuko byashyiraga saa yine z’ijoro(10h00pm).

- Advertisement -

Nyiransangwa (wo muri TUBURA) yabwiye uwo mugore ko adakwiye kwivanga muri icyo kintu kubera ko umugabo we yari yamaze kukijyamo.

Yamubwiraga ko nta mpamvu afite yo kugira icyo abibazaho kubera ko umugabo we yari yamaze gufata icyemezo cy’uko inka igurishwa.

Yarahaciye abajije icyabaye arakubitwa!

Muri iyo ‘sakwe sakwe’ y’iryo joro, nibwo umugabo witwa Benimana André bahimba Kajinire yari aciye hafi yumva bari gutwama uwo mugore ngo navuge avuye aho, nibwo yazaga kubaza ibyabaye no kubabwira ko ingingo yumvanye uwo mugore ifatika.

Bidatinze abasinyaga bahise badukira uwo Benimana baramukubita.

Umwe mu bahuruye yatubwiye ko yumvise amajerekani abomborekana arahurura ngo arebe ibyabaye nibwo yasangaga Benimana yakubiswe.

Ku byerekeye ya nka, ngo kuva yagurishwa mu Cyumweru gishize ntiragaruka mu rugo aho yabaga.

Ku rubuga rwa Twitter, RadioTv10 bo bari banditse bati: ‘Hari umuturage wo mu Kagari ka Tyazo mu murenge wa Rugabano muri Karongi uvuga ko yakubiswe n’abayobozi  b’imidugudu ibiri  bamuziza ko yabonye inka ya Girinka iri kugurishwa nijoro yayifotora akabizira. Abaturage bavuga ko iyo nka byarangiye igurishijwe ‘amafaranga agabanwa n’abo bayobozi’ nyuma y’uko uwayihawe yari yaritabye Imana.’

Meya wa Karongi ati: ‘Twasanze atarakubiswe’

Vestine Mukarutesi

Vestine Mukarutesi uyobora Akarere ka Karongi yabwiye Taarifa ko ikibazo cy’uriya muturage ‘bagikurikiranye.’

Yemeza ko atigeze akubitwa kandi ngo n’abaturage barabihamya.

Ndetse no ku wa Kabiri taliki 15, Kanama, 2023 yitabiriye Inteko y’abaturage.

Ubutumwa Meya Mukarutesi yaduhaye kuri WhatsApp buragira buti: “ Mwaramutse neza, iki kibazo twaragikurikiranye, dusanga atarakubiswe yaba abaturage barabihamya, yewe no ku wa kabiri yitabiriye Inteko y’abaturage kandi hari abayobozi ntacyo yigeze abaza, bivugwa ko ariwe wakubise uwitwa Bizagwira, ubu ikibazo cyabo kiri muri RIB.”

Igisubizo cya Meya kigaragaza ko uvuga ko yakubiswe atakubiswe, ahubwo ari we wakubise Bizagwira, uyu akaba ari umukire wo muri ako gace.

Iki kibazo cyamaze kugera mu bugenzacyaha…

N.B: Ifoto ibanza ni iya Benimana wakubiswe

TAGGED:featuredGirinkaInkaKarongiMeyaMuduguduMukarutesiRIBUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruhango: Yavuze Uko Yataye Mu Bwiherero Umwana We W’Imyaka Itatu
Next Article AVEGA Yahuguye Abakozi Ba Rusizi Na Nyamasheke Ku Ihungabana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?