Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: Yaguze Fanta Yishyura Frw 5000 Y’Amiganano Arafatwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Karongi: Yaguze Fanta Yishyura Frw 5000 Y’Amiganano Arafatwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 June 2023 11:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umusore wo  mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi aherutse kujya mu kabari yaka Fanta agamije kwishyura amiganano. Yarabikoze nyiri akabari aramuvumbura ahamagara Polisi iramufata.

Byabereye mu Mudugudu wa Cyimbo, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Gishyita, ku manywa y’ihangu  saa sita zuzuye.

Uwafashwe afite imyaka 25 y’’amavuko. Polisi yamusanganye Frw 44,000 by’amiganano yashakaga gukwiza mu bacuruzi bamugarurira.

Polisi yafashe ucyekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko uriya musore yafashwe.

Ati: “Yari kumwe na mugenzi we, bajya kunywera mu kabari kari muri santere ya Gishyita, buri wese asaba icupa rya Fanta bagamije kwishyura amafaranga y’amiganano. Mu kwishyura batanze inote ya bitanu, nyirI akabari yarayitegereje ayishidikanyaho niko guhamagara Polisi, hategurwa igikorwa cyo kubafata.”

Umwe ngo yabonye abapolisi bahageze, ariruka, bafata usigaye.

Basatse igikapu usigaye yari afite basangamo ibihumbi Frw 44 bigizwe n’inoti enye za bitanu na 24 z’igihumbi z’inyiganano, impapuro n’imiti bifashishaga bakora ayo mafaranga.

Uwafashwe yiyemereye ko amafaranga n’ibikoresho ari ibyabo kandi ko ibyo bikorwa bari babimazemo iminsi afatanyije na mugenzi we watorotse.

CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru, ashishikariza abaturage cyane cyane abakora ubucuruzi kujya bashishoza ku mafaranga bishyurwa.

Ngo bajye bareba neza niba atari amiganano kandi bayoboke uburyo bwo kwishyura kuri MoMo cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gishyita kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho mu gihe hagishakishwa mugenzi we bafatanyaga.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

TAGGED:AmafarangaAmigananoInotiKarongi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Baravugwaho Kwica Umukobwa Bamuziza Frw 100
Next Article Senegal: Ifungwa Ry’Utavuga Rumwe Na Leta Ryakije Umuriro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?