Karongi: Yaguze Fanta Yishyura Frw 5000 Y’Amiganano Arafatwa

Umusore wo  mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi aherutse kujya mu kabari yaka Fanta agamije kwishyura amiganano. Yarabikoze nyiri akabari aramuvumbura ahamagara Polisi iramufata.

Byabereye mu Mudugudu wa Cyimbo, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Gishyita, ku manywa y’ihangu  saa sita zuzuye.

Uwafashwe afite imyaka 25 y’’amavuko. Polisi yamusanganye Frw 44,000 by’amiganano yashakaga gukwiza mu bacuruzi bamugarurira.

Polisi yafashe ucyekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.

- Advertisement -

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko uriya musore yafashwe.

Ati: “Yari kumwe na mugenzi we, bajya kunywera mu kabari kari muri santere ya Gishyita, buri wese asaba icupa rya Fanta bagamije kwishyura amafaranga y’amiganano. Mu kwishyura batanze inote ya bitanu, nyirI akabari yarayitegereje ayishidikanyaho niko guhamagara Polisi, hategurwa igikorwa cyo kubafata.”

Umwe ngo yabonye abapolisi bahageze, ariruka, bafata usigaye.

Basatse igikapu usigaye yari afite basangamo ibihumbi Frw 44 bigizwe n’inoti enye za bitanu na 24 z’igihumbi z’inyiganano, impapuro n’imiti bifashishaga bakora ayo mafaranga.

Uwafashwe yiyemereye ko amafaranga n’ibikoresho ari ibyabo kandi ko ibyo bikorwa bari babimazemo iminsi afatanyije na mugenzi we watorotse.

CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru, ashishikariza abaturage cyane cyane abakora ubucuruzi kujya bashishoza ku mafaranga bishyurwa.

Ngo bajye bareba neza niba atari amiganano kandi bayoboke uburyo bwo kwishyura kuri MoMo cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gishyita kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho mu gihe hagishakishwa mugenzi we bafatanyaga.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version