Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Katerepulari Yihariye Israel Igiye Gukoresha Isenya Gaza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Katerepulari Yihariye Israel Igiye Gukoresha Isenya Gaza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2023 2:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Birasa nk’aho ntacyo Israel yasize inyuma mu gusenya Gaza. Ubuyobozi bwayo buvuga ko buzirinda uko bishoboka kose ngo hatagira umusivili ubigenderamo.

Mu kwegeranya ibikoresho, ingabo z’iki gihugu zateguya katerepulari ya rutura bahimbye Teddy Bear kugira ngo ibafashe gusenya ahandi hose bakeka ko hashobora kuba hateze ibisasu.

Ikozwe k’uburyo nta gisasu gitabye mu butaka, icyo ari cyo cyose, cyayituritsa kandi nta n’’igisasu cyayirasa ngo kiyihirika.

Kubera ko ari imashini yo ku rugamba, abayikoze bayishyizeho imbunda ya machine gun iraswa n’umer mu bantu babiri baba bayirimo ni ukuvuga ushinzwe kurasa kuko undi aba ashinzwe kuyiyobora.

Mu ntambara Israel igiye kurwana, yamaze kwitegura ko ishobora kuzahura n’ahantu henshi hateze ibisasu, imyobo miremire igamije kubuza ibifaro gukomeza ndetse naba mudahushwa bihishe hirya no hino.

Ifite ikoranabuhanga rituma iba umutamenwa

Mu bice by’umujyi, ya katelepulari niyo izifashishwa mu gusenya ibyo bazasanga mu nzira byose.

Mu magambo ya Tekiniki bayita D9R.

Niyo izasenya kandi ikure mu nzira inkuta zose kugira ngo abasirikare 173,000 n’ibifaro 300 byabo babone aho baca mu bitero bateganya gutangiza bitarenze kuri uyu wa Mbere taliki 16, Ukwakira, 2023.

Ni imashini ipima toni 62, ikagira uburebure bwa metero 8, ubugari bwa metero 4 n’ubutumburuke bwa metero 4.5.

Ibi biha iki cyuma ubushobozi bwo gusenya ikintu cyose kikitambitse.

Ifite ubushobozi bwo gusunika ikintu gifite uburemere bwa toni 70, ikavana aho igisanze ikakimurira ahandi.

Ibi kandi bizafasha abasirikare kuba bakubaka ahantu ibiraro cyangwa ibindi bikorwaremezo bibafasha mu gukomeza urugamba rwabo.

Mu mwaka wa 2018 hari izindi katelepulari zo muri ubu bwoko Israel yatangiye gukoresha zitwa D9R Panda zikoresha ikorababuhaga mu kugenda no kurasa bitabaye ngombwa ko ziba zitwawe n’abantu.

N’ubwo nta giciro kizwi cy’imwe muri zo, bivugwa ko imwe itajya munsi ya $900,000 (£739,624).

 

TAGGED:featuredGazaIbiteroImashiniIngaboIsraelKaterepulari
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impunzi Ziba Mu Rwanda Zigiye Kugabanyirizwa Ibiribwa
Next Article UN: Urwego Mpuzamahanga Abanyarwanda Benshi Bifuza Gukorera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?