Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kayirangwa Yatangiye Inshingano Mu Muryango Mpuzamahanga W’Umurimo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Kayirangwa Yatangiye Inshingano Mu Muryango Mpuzamahanga W’Umurimo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 October 2023 12:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku rubuga rwa X rw’Umuryango mpuzamahanga wita ku bakozi n’umurimo, Madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yatangaje ko yishimiye gutangira inshingano nshya muri uyu muryango uhuriwemo ibihugu 187.

Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yahoze ashinzwe Minisiteri y’Umurimo n’abakozi ba Leta, akaba asanzwe ari umunyamategeko .

Aherutse gutorerwa kuba umuyobozi mukuru wungirije muri uyu muryango ushinzwe by’umwihariko Umugabane w’Afurika.

Kuri X , Rwanyindo yanditse ko yiyemeje kuzakorana umurava inshingano ze, agaha Afurika serivisi ikeneye muri uyu muryango.

Yanditse ati: “ Nishimiye gukorana n’abandi duhuriye muri uyu muryango. Niyemeje gukora mu nyungu z’Afurika, ngakorana n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo abakozi bo kuri uyu mugabane bakore baguwe neza.”

Mu mwaka wa 1962 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango w’Umuryango mpuzamahanga w’Umurimo ku isi.

Minisitiri Rwanyindo yari asanzwe ari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo guhera mu mwaka wa 2017.

Afite impamyabumenyi mu by’amategeko yabonye mu mwaka wa 1997 ayikuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2010 yabonye indi ihanitse mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo yitwa University of the Witwatersrand.

Mbere y’umwaka wa 2004, Rwanyindo Kayirangwa yakoraga mu bigo by’imari.

Hagati y’umwaka wa 1998 n’umwaka wa  2004, yabaye umujyanama mu by’imari n’amategeko mu cyahoze ari BCR( Banque Commerciale du Rwanda) iyi ikaba yaraje kugurwa na I&M Bank Rwanda Limited.

Hagati ya 2004 na 2007 yakoze mu rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda, ndetse mu mwaka wa 2004 akora mu Rukiko rukuru.

Mu mwaka wa 2013 Rwanyingo Kayirangwa Fanfan yabaye Perezida wungirije w’Urukiko rukuru rw’ubucuruzi, akazi yakoze kugeza mu mwaka wa 2013.

Taliki 31, Kanama, 2017 nibwo Inama y’Abaminisitiri yamugize Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo asimbuye Judith Uwizeye usigaye ari Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika.

TAGGED:AfurikafeaturedRwandaRwanyindoUmurimo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibiranga Umuntu Uzavamo Umuyobozi Ukwiye
Next Article Ingamba Nshya Zo Gukemura Ibura Rya Bisi Mu Mujyi Wa Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?