Kayonza: Aborora Amafi Bijejwe Isoko

Dr Jeannne Nyirahabimana wigeze kuyobora Akarere ka Kicukiro ubu akaba ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’i Burasirazuba, yashishikariza aborora amafi ko bagomba kubikora kinyamwuga bakagira umusaruro ufatika kuko isoko ryayo rihari.

Yaraye abivugiye mu ijambo yagejeje ku baturage bo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Nyarugenge, bari baje kwifatanya n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, cyari cyagiye kumurika k’umugaragaro ibikorwaremezo cyubakiye abahoze batuye mu gice cyari Pariki y’Akagera.

Abimuwe muri kiriya gice batujwe mu midugudu bashyirirwaho n’ibikorwa remezo byo kubafasha kugira ubuzima bwiza birimo n’amashanyarazi.

Hari bamwe muri abo baturage bahise batangiza ubworozi bw’amafi ari ku cyuzi cya Gashanda kiri hari y’ahitwa Nyankora muri Cyarubare.

- Advertisement -

Umwe mu bororora hariya yabwiye itangazamakuru ko borora amafi akaba akuze mu mezi ane mu gihe amafi asanzwe akura nyuma y’amezi atandatu.

Yavuze ko bayororera mazi arimo ibisabwa byose ngo amafi akure neza nk’uko bisanzwe mu biyaga ariko ayorowe yo arindwa kurobwa imburagihe kandi akarya ibintu byatoranyijwe neza.

Ati: “ Ubu ni ubworozi bwa kijyambere bigamije isoko. Amafi yacu aba akuze neza nyuma y’amezi ane mu gihe andi aba mu biyaga yo akura neza mu mezi atandatu. Tuyaha ibyo ashobora gukenera byose ariko tukayarinda ko abantu bayaroba atarakura neza bityo ntiyororoke neza.”

Dr Jeanne Nyirahabimana wari umushyitsi mukuru muri kiriya gikorwa yijeje aborozi b’amafi ko isoko rihari, ko icyo basabwa ari ‘ugukora cyane.’

Dr Jeanne Nyirahabimana aganiriza abatuye Cyarubare

Ati: “ Turabashimira ibyo mwakoze harimo no guteza imbere uruhererekane nyongerahaciro burimo n’ubworozi bw’amafi. Ndabizeza  ko isoko ry’ayo mafi  rihari igisigaye ari ugukora cyane.”

Dr Nyirahabimana yanabashimiye ko bacitse k’ukuba ba rutwitsi na rushimusi, ahubwo ubu bakaba bagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ruba muri Pariki y’Akagera.

Ubuyobozi bwa RDB n’ubw’Akarere ka Kayonza bwatashye n’ikigo kigisha abakobwa n’abagore ubudozi ndetse n’agakiriro mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe ubukerarugendo Ariella Kageruka yavuze ko hari n’indi mishinga nk’iriya yubatswe mu turere rwa Gatsibo na Nyagatare nayo yarangiye mu mwaka wa 2022.

Muri Cyarubare hanatewe ibiti 10,000 mu rwego rwo gufasha abahatuye kubona ibiti bituma bahumeka umwuka mwiza kandi bigakurura n’imvura.

Kageruka yavuze ko ibyiza  bigaragara mu bice byahoze ari Pariki ari ikintu abantu bagomba kwishimira kuko bibagirira akamaro kakazagera no ku rubyaro rwabo.

Ati: “ Iyo urenze ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima amafaranga abivamo agirira akamaro abaturiye Pariki ariko bikaguka bikagirira akamaro n’ababakomokaho. Niyo mpamvu twaje gutaha ibi bikorwa kandi n’ahandi bizahubakwa.”

Mu gihe Abanyarwanda bitegura kuzitabira igikorwa cyo kwita izina, Kageruka avuga ko ari ngombwa ko hari ibikorwa remezo bitahwa kugira ngo uriya munsi uzagere bishimiye umusaruro uva mu kwita ku bidukikije.

Avuga ko Abanyarwanda bari bamaze iminsi batizihiza umunsi wo kwita Izina kubera COVID-19 ariko ngo kuba bibaye ni ikintu cyo kwishimira .

Kuva gahunda y’isaranganyamutungo w’ibiva mu bukerarugendo bukorerwa muri za Pariki yatangira, ubu imishinga 880 yo guteza imbere abaturiye Pariki yaratangijwe kandi irarangira.

Yakorewe  mu Tutere 14 hirya no hino mu Rwanda.

Yagiyemo Miliyari Frw 9 zisaga gato.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version