Kwiga Ni Uguhozaho, BK Yatangije Ishuri Rihugura Abakozi Bayo

Mu rwego rwo gukomeza gukarishya ubumenyi bw’abakozi ba Banki ya Kigali, ubuyobozi bukuru bw’iki kigo, bwafunguye ishuri bise BK Academy.

Abakozi bazajya batsindira gukorera BK bazajya babanza bahabwe andi masomo yo kumenya imikorere y’iki kigo cy’imari.

Birumvikana ko n’abasanzwe bayikorera nabo bazajya bahabwa igihe runaka cyo kongera gukarishya ubwenge.

Abakorera iki kigo bazajya bongera bahugurwe ku mahame asanzwe agenga abantu bakora mu rwego rwa Banki, babwirwe cyangwa bibutswe ikoranabuhanga rigezweho mu mikorere ya Banki zo mu Kinyejana cya 21 n’ibindi bikorwa hirya no hino ku isi muri za Banki zateye imbere.

- Advertisement -

Ku bakozi bashya, bazajya bahabwe amasomo y’amezi atatu, nyuma batangire akazi mu ishami bahisemo bishingiye ku bizamini bakoze bakanabitsinda.

Umuyobozi mukuru wa BK witwa Dr Diane Karusisi avuga ko batangije ririya shuri kugira ngo bafashe abakozi kugira ubumenyi buzatuma bakora nk’uko imikorere ya Banki zigezweho zikora haba mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa mu bundi buryo.

Hari umuhanga witwa Albert Einstein wigeze kuvuga ko ‘umunsi wahagaritse kwiga, uzamenye ko ibyawe byarangiye!

Einstein

Kugeza ubu hari abantu 300 baturutse muri Kaminuza 26 zirimo izo mu Rwanda n’izo mu mahanga bamaze kwandika basaba ko bahabwa ariya masomo.

Banki ya Kigali isanzwe ikoresha abantu bize mu nzego z’ubumenyi zitandukanye.

Beatha Uwamariza Habyarimana wigeze kuba Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, ubu ni umuyobozi muri BK

Dr Karusisi avuga ko gushyiraho ririya shuri bizafasha mu guha abakozi ba BK imyumvire imwe ku mikorere yayo.

Intego ya BK ni ukugira ngo izagire abakozi bafite ubumenyi butandukanye ariko bahuriye ku ntego yo kubaka iriya banki mu nzego zose hashingiwe ku bitekerezo bitandukanye bya gihanga kandi bigirira inyungu abakiliya ba BK.

Abazahabwa amasomo muri ririya shuri barimo abasanzwe bararangije amasomo muri byinshi birimo no gukoresha mudasobwa mu ngeri nyinshi n’abandi.

BK : Banki Nyarwanda nkuru…

Banki ya Kigali ku cyicaro gikuru cyayo

Mu mwaka wa 2020 ubwo icyorezo COVID-19 cyacaga ibintu ku isi no mu Rwanda by’umwihariko, Banki ya Kigali yakoze uko ishoboye iguma ku mwanya mwiza mu rwego rw’imari.

Imibare yatangajwe n’ubuyobozi bwayo bwitwa BK Group Plc yavugaga ko inyungu yayo mu 2020 yazamutse 3% igera kuri miliyari 38.4 Frw, zivuye kuri  miliyari 37.8 Frw icyo kigo cyungutse mu mwaka wa 2019.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc Dr Diane Karusisi yatangaje ko n’ubwo umwaka wa 2020 warimo ibibazo byinshi kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu bategekwa kuguma mu ngo, Banki zo zitigeze zifunga.

Icyakora  kuba ibikorwa bibyara inyungu byarahungabanye, byanagize ingaruka ku ntego iki kigo cyari cyihaye.

Dr Karusisi yagize ati: “Ariko byose tubishyize hamwe, Banki yashoboye kugira inyungu itari nk’iyo twari twiteze mbere y’iki cyorezo, kuko twari twiteze ko uyu munsi kubabwira ko twungutse miliyari 50 Frw, ariko uyu munsi turababwira ko twungutse miliyari 38 Frw.”

Yavuze ko BK yizeye ko  abanyamigabane bayo babona ko Banki yabo bashoyemo imari ikomeye, ifite imbaraga, ifite ingufu, ko no muri iki gihe gikomeye ikora.

BK Group Plc ibumbye ibigo bine by’ubucuruzi birimo Bank of Kigali Plc, BK General Insurance, BK TecHouse na BK Capital Ltd.

Ifite abakozi 1262.

Umuyobozi Ushinzwe Imari muri BK Group Plc Nathalie Mpaka  icyo gihe yagize ati “Kubera ko twakomeje gukorana n’abakiliya bacu n’abakozi ba Banki cyane cyane mu buryo bw’ikoranabuhanga, twabashije kugabanya ikiguzi byadutwaraga nko mu kumenyekanisha ibikorwa, ibijyanye n’ingendo n’ibindi, k’uburyo hari amafaranga menshi twazigamye.”

Nathalie Mpaka

Mu mwaka wa 2020 Banki ya Kigali yatanze inguzanyo za miliyari 851.1 Frw, bihwanye n’inyongera ya 25% ugereranyije n’umwaka wa 2019.

Izo nguzanyo zingana na 35.7% by’izatanzwe ku isoko ry’imari kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020.

Ni mu gihe amafaranga yabikijwe n’abakiliya yageze kuri miliyari 790.8 Frw.

Yaguze izina Kigali Arena

Muri Gicurasi, 2022, hari  amasezerano hagati ya Banki ya Kigali n’ikigo cyari gisanzwe gicunga Kigali Arena yasinywe avuga ko iki kigo kizitwa BK ARENA mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere.

Ikigo QA Venue nicyo cyari gisanzwe gicunga Kigali Arena.

Iri zina ryaguzwe kuri miliyoni $7 ni ukuvuga miliyari Frw 7 mu mwaka itandatu iri imbere.

BK Arena

Kigali Arena yubatswe N’Ikigo cy’ubwubatsi cy’Abanya Turikiya kitwa SUMMA, kikaba ari cyo kiri no kuvugurura Stade Amahoro.

Iyi Arena yuzuye muri Mutarama, 2019.

Yubatswe n’abakozi bari hagati ya 1000 na 2000, kandi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10,000 kandi yakinirwamo imikino ya Volleyball, Handball, Tennis na Basket.

Hari n’ahagenewe gukorerwa inama zitandukanye.

BK ivuga ko kuba baraguze ririya zina bizarushaho kuyinjiriza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version