Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Leta y’Ubuyapani yatangaje ko hari abaturage bayo 100,000 babaruwe ko bafite imyaka 100, ibintu bitigeze biba ahandi ku isi.

Ababaruwe si abafite imyaka 100 yuzuye ahubwo barimo n’abayirengeje kandi 88% yabo bose ni abagore.

Ubuyapani buzwiho kugira abaturage baramba kurusha ahandi ku isi, bigaterwa ahanini n’uburyo abaturage barya.

Indyo yabo izira izindi nyama zitari iz’amafi, bagakunda n’imboga n’imbuto.

Nubwo ari igihugu cy’abaturage bakize kandi bahora bahuze, Abayapani bakunze kuganirira mu muryango wabo, bakaba hafi y’abantu babo bageze mu zabukuru.

Ubuyapani ni igihugu cya kane gikize ku isi nyuma y’Ubudage.

Abakurikirana hafi iby’imibereho y’abaturage n’ibarurishamibare bavuga ko kugira abaturage benshi bakuze kuriya byerekana ko abantu batabyara cyane.

Bigira ingaruka kuri ejo hazaza h’igihugu bitewe n’uko urubyiruko rwo kuzazungura abashaje ruba rucye.

Nubwo ikoranabuhanga rishobora kugira ibyo rikora mu bukungu ariko ntiribyara impinja.

Ni ikibazo rero!

Kugeza Umuyapani ukuze kurusha abandi yitwa Shigeko Kagawa akaba afite imyaka 114 agakomoka ahitwa Yamatokoriyama mu Ntara ya Nara.

Umugore ukuze muri iki gihugu yitwa Kiyotaka Mizuno afite imyaka 111 agakomoka ahitwa Iwata.

Minisitiri w’ubuzima mu Buyapani witwa Takamaro Fukoka ashimira abo baturage bageze muri kiriya kigero kubera uruhare bagize mu guteza imbere igihugu cyabo.

Tariki 15, Nzeri buri mwaka mu Buyapani bizihiza umunsi wagenewe abageze mu zabukuru, Minisitiri w’Intebe akaba ari we uwuyobora agahemba abaturage bageze mu myaka 100 bagahabwa impano.

Muri uyu mwaka hazahembwa abaturage 52,310 bakazahabwa imidali ikozwe mu cyuma cy’ubutare n’inyandiko y’icyubahiro ituruka mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Mu mwaka wa 1963 Ubuyapani bwari bufite abaturage 153 bafite imyaka 100, mu mwaka wa 1981 bagera ku 1,000 n’aho mu mwaka wa 1998 baba abantu 10,000.

Indi ngingo ituma Abayapani baramba ni uko muri bo, abantu bacye ari bo barwara indwara zifata imitsi n’umutima na kanseri ni nke muri kiriya gihugu kiri mu birwa byinshi ariko bikunze kwibasirwa n’imitingito.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version