Kayonza: Avuga Ko Umwana We W’Imyaka 6 Yasambanyijwe Inshuro Ebyiri Bikazinzikwa

Devotha Kamayumbu Pendo atuye mu Mudugudu wa Bitoma, Akagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza. Yabwiye Taarifa ko umukobwa we w’imyaka itandatu yasambanyirijwe inshuro ebyiri mu bwiherero bw’Ikigo Kabarondo Junior Vision School, ubuyobozi bw’iki kigo bukabizinzika, aho bimenyekaniye uvugwaho icyo cyaha ubu akaba yidegembya.

Byabereye mu Kagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza

Uyu mubyeyi avuga ko ibyo guhohotera umwana we byamenyekanye mu kwezi kwa Kane( Mata, 2022). Ngo hari mu mpera z’Icyumweru cyo ‘kwibuka’ kirangira mu ijoro ryo ku Italiki 13, Mata buri mwaka.

Ngo icyo gihe nibwo abana bari bagisubira ku mashuri.

Avuga ko ari bwo babimenye babibwiwe n’uko ku ishuri ry’uriya mwana bamuhamagaye ngo ajye kureba umwana we ararwaye.

- Kwmamaza -

Ati: “ Twabibwiwe no ku ishuri kuko baraduhamagaye ngo tujyane umwana kumuvuza batubwira ko umwana yarwaye. Twagiye kumufata nk’uko bisanzwe tumujyana kwa muganga abaganga barapima babura indwara’.

Yunzemo ko nyuma yo kumupima ibizamini bisanzwe bakabura indwara, bamuryamishije ku gatanda baramwambura baramupima basanga yarasambanyijwe.

Abo baganga ni abo kuri Centre de Santé ya Kabarondo iri hafi ya Station ya Polisi muri Kabarondo.

Bamugiriye inama yo kujyana uwo mwana ku Bitaro bya Rwinkwavu ariko kuko bwari bwije ntiyamujyanye yo ahubwo yamujyanyeyo bucyeye bw’aho.

Ageze yo[kuri Isange One Stop Center] ngo nabo basanze yarangiritse.

Icyakora umwana ntiyashoboye kwibuka neza igihe ibyamubayeho byabereye ariko yibukaga ko uwo mugabo wamufashe yiraburaga kandi afite amaso atukura.

Ikindi ngo ni uko yari yambaye n’agapfukamunwa.

Kamayumbu Devotha Pendo avuga ko i Rwinkwavu basuzumye umwana we basanga yarasambanyijwe ariko ku bw’amahirwe basanga nta yindi ndwara yandujwe.

Urwandiko yahawe na Isange ku kibazo cya mbere

Yahawe ‘imiti yo kumurinda’

Ikindi ngo ni uko hari amataliki yo kujya kumupimisha bamuhaye, agomba kubahiriza akajya kumupimisha kuzageza ku italiki 25, Ukwakira, 2022.

Ikarita yo kwa muganga yerekana igihe agomba gukomeza kujyana umwana kwa muganga bakamusuzuma.

Yabimenyesheje RIB…

Kamayumbu avuga ko yamaze kubona ibisubizo ahawe no kwa muganga aho za Rwinkwavu, ahita ajya kurega kuri RIB Kabarondo.

Ati: “ Baratwakiriye tubasobanurira uko byagenze…Nari ngiyeyo gutanga ikirego kugira ngo uwo muntu ukekwa byibura azabashe gukurikiranwa kuko tutari twakamumenye.”

Abajijwe uko bamenye uwo muntu cyangwa n’aho umwana yaba yarafatiwe, Kamayumbu Devotha yabwiye Taarifa ko umwana we yamubwiye ko yafatiwe ku ishuri ndetse uwamufashe amubwira ko atagomba kuzigera abivuga, ko nabivuga azamwica akamuta mu myobo iri hafi y’ikigo.

Ikindi kandi ngo umwana yababwiye ko Umuyobozi w’ikigo Kabarondo Junior Vision School yamubwiye ko atagomba kuzagira uwo abwira ko yahohoterewe mu kigo ayobora.

Umubyeyi w’uwo mwana ati: “ Umwana yahise atakira mwarimu umwigisha, undi nawe atakira Deregitirise w’ikigo, uyu niwe watanze itegeko ry’uko uwo mwana atagomba kugira icyo avuga.”

Avuga ko umuyobozi w’ikigo yanze ko byavugwa ko uriya mwana yafatiwe mu kigo cye kuko ngo byabakoraho!

Yarongeye arahohoterwa…

Muri Gicurasi, 2022 wa mwana tutavuga amazina mu rwego rwo kumurindira umutekano nanone yongeye  guhohoterwa na wa muntu ukekwaho kiriya cyaha witwa Emmanuel  Mugenzi.

Uyu mugabo kandi ngo yakoze biriya avugwaho hashize igihe gito afunguwe azira gucuruza urumogi.

Uyu mwana ngo nyuma yo kongera guhohoterwa yabibwiye ubuyobozi bw’ikigo ariko burongera bumubuza kuzabivuga.

Urundi rwandiko

Icyakora umwana yarongeye abibwira iwabo nabo babimenyesha urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ariko ngo avugwa ho gusambanya umwana ntiyigeze akurikiranwa.

Ikindi ngo ni uko ubugenzacyaha bwatumije abo ku kigo bivugwa ko uriya mwana yahohotereweho ngo abe aribo batanga ibisobanuro, ariko we[ umubyeyi Nyina w’umwana] ntiyagira icyo amenyeshwa.

Arasaba ubutabera…

Devotha Kamayumbu Pendo yabwiye Taarifa ko icyo yifuza ari uko ikibazo cy’umwana we inzego zakongera zikagisubiramo kugira ngo uwangije umwana we, nk’uko abyemeza, abibazwe.

Ati: “ Njye icyo nshaka ni uko uwanyangirije umwana yakurikiranwa mu mategeko.”

Ubuyobozi bw’Ikigo buti: ‘Nikuduharabika…’

Twahamagaye Vestine Akimana uyobora ikigo uriya mwana yigagaho ngo agire icyo atubwira ku byo umubyeyi  w’uriya mwana avuga, adusubiza ko nta byabaye, ko ari guharabika ikigo.

Ati: “ Uwo mubyeyi ‘case ye’ yabaye ari ugushaka guharabika ikigo. Iyo ‘case’ avuga  ntayabayeho kuko twafunze mu mpera z’ukwezi kwa gatatu hanyuma aza kutubwira mu kwezi kwa kane twarafunguye ikindi gihembwe mu mataliki nka 20 kandi akatubwira ko nawe atabizi kuko ngo umwana yamubwiraga ko ari ikigabo cyamufatiye muri Tuwalete zo ku ishuri gifite amaso atukura cy’igikara.”

Akimana avuga ko uriya mubyeyi ikintu[iyo dosiye] yahise akizamura agishyira mu nzego ziza gufata umugabo zakekaga ariko aza gufungurwa.

Yunzemo ko kuba nyuma ya kiriya gihe kugeza ubu nta nkurikizi arabona, bivuze ko nta ruhare yabigizemo.

Abajijwe impamvu yumva zaba zituma uriya mubyeyi uvuga ko umwana we yahohotewe ashinja ikigo gukingira ikibaba uwahohoteye umwana we, Akimana Vestina yadusubije ati: “ Ni uguharabika ishuri.”

Taarifa yamubajije iti: “ Uwo mubyeyi se hari icyo apfa n’ishuri?”

Undi ati: “ Ku ruhande rumwe hari igihe baba bananiwe kwishyura amafaranga y’ishuri kandi twe turi privé..”

Abajijwe niba mu bitabo by’ibaruramari hari umwenda uriya mudamu [Nyina w’umwana]  abarimo, yadusubije ko ntawo.

Yunzemo avuga ko hari urwego bageramo bagiye kwishyuza amafaranga y’ishuri, ugasanga ababyeyi bamwe bavanye abana mu ishuri bararambiwe.

Indi mpamvu atanga ni uko hari ibitaka abo mu muryango w’uwo mugore baguriwe n’Abashinwa biza kumenwa mu isambu y’ikigo hanyuma abo mu muryango wa nyina w’umwana babitonganira n’ubuyobozi bw’icyo kigo akavuga ko ibyo byerekana ko uriya mugore agamije guharabika ikigo.

Akimana kandi avuga ko kubera ko ibintu bitabereye ku ishuri kandi ntibibe mu masaha y’akazi ngo icyo kintu akibone, atagombye kubibazwa.

Ati: “ Twebwe nk’uburezi dukurikirana case tureba… Gusa urwego rwose ruzampamagara kuri iki kibazo nzarusubiza nk’uko mbibabwiye…”

Ubuvugizi bw’ubugenzacyaha buvuga ko iki kibazo bwakigejeje ku rwego rw’ubushinjacyaha.

Ni dosiye bahaye 00492/PPL KABA/2022/JN/DM.

Ngo bayigejeje mu bushinjacyaha taliki 19,05,2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version