Mu Mujyi Wa Kigali Nta Bikorwa Bizafunga Kubera CHOGM-Meya Rubingisa

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko mu gihe cya CHOGM nta bikorwa by’ubucuuruzi bizafunga ahubwo ngo abaturage bakomeze gukora ariko banoze kandi batange serivisi neza.

Kuri uyu wa Mbere taliki 20, Kamena, 2022 nibwo i Kigali hatangiye inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu bikoresha Icyongereza yitwa CHOGM.

U Rwanda rumaze igihe kinini rwitegura iyi nama iri mu zikomeye rwakiriye.

Iyi nama ibaye nyuma y’imyaka ine habaye indi nkayo.

Ubusanzwe iyi nama iba nyuma y’imyaka ine kandi igihugu cyiyakiriye ni nacyo gikomeza kuyobora uyu muryango mu myaka ibiri ikurikiraho.

Ku byerekeye imikorere y’abatuye Umujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwavuze ko nta muturage wagombye kugira impungenge z’imikorere kubera ko ngo nta kazi kahagaritswe.

Abatuye Kigali bari bafite impungenge ko  hari ibikorwa runaka bizafunga mu rwego rwo kutabangamira abashyitsi ariko izo  mpungenge zavuyeho.

Polisi y’u Rwanda nayo ivuga ko nta mihanda izafungwa umunsi wose ahubwo ngo imihanda igenewe abashyitsi izajya iba ifunzwe mu gihe runaka kugira ngo batambuke ariko yongere ifungurwe.

Hagati aho kandi hari mihanda izajya iba ifunguwe kugira ngo ibe ikoreshwa  kugira ngo hatagira ibikorwa bibangamirwa.

Abatuye Kigali kandi basabwe kurushaho kunoza isuku haba mu ngo zabo, ku mibiro yabo ndetse n’ahabakikije.

Kuri uyu wa Mbere kandi abagize Inama y’Abagore bo mu bihugu bikoresha Icyongereza nibo bateranye ngo baganire uko bamwe bakwigira ku bandi hagamijwe iterambere rusange.

Ku Cyumweru taliki 19, Kamena, 2022 habaye inama yahuje urubyiruko rwo mu muryango Commonwealth.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version