Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kayonza: Hari Itsinda Ryiyise Wazalendo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Kayonza: Hari Itsinda Ryiyise Wazalendo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 June 2025 7:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Muri aka Karere hari insoresore ziyise Wazalendo.
SHARE

Mu Tugari twa Kawangire na Rwimishinya mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza hafatiwe abantu 40 bagize itsinda ryiyise Wazalendo bagakorera abandi urugomo.

Barukoraga bakoresheje imihoro, ubuhiri, ibyuma bya fér à béton, n’izindi ntwaro za gakondo bakoreshaga babatema.

Abatemwaga barimo abarinda ibirombe bya gasegereti biri muri uwo Murenge.

Ni mu Tugari twa Kawangire na Rwimishinya mu Murenge wa Rukara.

BTN TV yatangaje ko abatuye utwo tugari bishimiye umuhati wa Polisi wo gukoma imbere abo bagizi ba nabi, ariko bakavuga ko ibikorwa byo kubaca muri ako gace bikwiye gukomeza.

Umuturage w’aho yagize ati: “ Inzego z’umutekano zirahari. Ku manywa zirakora, mu ijoro zigakora, barabafata cyane ku buryo buhambaye”.

Undi avuga ko mbere y’uko barema umutwe wa Wazalendo bari bafite uwo bitaga Imparata.

Aho Imparata ziviriyeho bahise barema Wazalendo.

Imparata zakoreraga no mu Karere ka Gatsibo.

Umwe mu bagore bo mu gace kavugwamo urwo rugomo avuga ko iyo hagize utanga amakuru kuri abo bantu bakamumenya, baramuhiga bakamugirira nabi cyangwa se bakamwangiriza ishyamba, imyaka mu murima n’amatungo.

Polisi irashimirwa…

Nyuma y’uko itangazamakuru rivugiye iby’uwo mutwe witiranwa n’undi ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo urwanya M23 , Polisi yabyinjiyemo.

Imaze gufata abantu 40 bawugize, hakaba n’abandi iri gushakisha ngo ibashyikirize Ubugenzacyaha bukore akazi kabwo.

Umugore w’aho ati: “ Guhera ejo twumvise ko hari abafashwe kandi biraduha icyizere ko umutekano uri kugenda uboneka”.

N’ubwo mu Rwanda hatekanye, hari ahumvikana abasore cyangwa urubyiruko rwakoze udutsiko tw’abagizi ba nabi twiyita amazina akura abantu umutima.

Mbere y’uko abiyise Wazalendo bavukira aho muri Kayonza, hahoze abiyitaga Imparata.

Nazo zakoreraga abantu urugomo abazikomaga imbere ngo zidakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Mu Karere ka Rubavu ho hamaze igihe kirekire havugwa abana( b’imyaka itandukanye) bakoze itsinda bise ‘Abuzukuru ba Shitani’ rizwiho guhohotera abantu bataha bwije.

Hari bamwe mu batuye Rubavu bavuga ko abo bana akenshi baba baraturutse za Nyabihu na Rutsiro, bakaba ari imfubyi zaje mu mihanda y’i Rubavu kuhashakira imibereho, zigakurana uburere buke.

Iby’abo ariko Polisi irabihakana nk’uko Umuvugizi wayo Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yigeze kubibwira Kigali Today hari Tariki 17, Werurwe, 2024.

ACP Rutikanga Boniface.

Icyo gihe yagize ati: “Mu Rwanda nta mutwe w’abagizi ba nabi uhari kuko iyo abantu baremye umutwe akenshi usanga baba bafite intego y’icyo bagamije, hari n’amategeko abagenga bagenderaho. Abo rero bitwa Abuzukuru ba Shitani ntabwo ari umutwe ni abantu baba bafite imyitwarire mibi muri sosiyete ariko ubu rwose abo bantu ntabo kuko abakekwaho ibikorwa by’urugomo bose barafashwe”.

Ahandi hakunze kuvugwa urugomo rukorwa n’abasore baba bashaka ibirombe birimo amabuye y’agaciro ni muri Kamonyi, Muhanga, Ngororero na za Gakenke.

Icyakora, Polisi yemeza ko igihugu gitekanye kandi ko abakora ubwicamategeko bose bazakurikiranwa hatitawe ku gihe n’imbaraga bizasaba.

TAGGED:AbagiziAbaturageKayonzaNabiRutikangaUmuvugiziUrugomoWazalendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda:Abahanga Bize Uko Ikoranabuhanga Ryakomeza Gukoreshwa Mu Miyoborere
Next Article Gatsibo: Nyina Yapfuye Akimubyara,… Umwana Wakuriye Mu Bibazo Yimwa Amata
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?