Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kayonza: Imvura Yishe Batandatu Biganjemo Abana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeIbiza KamereMu RwandaUmutekano

Kayonza: Imvura Yishe Batandatu Biganjemo Abana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 October 2025 7:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ifoto yarekana aho imvura nyinshi ihise( Ni iy'ikigereranyo).
SHARE

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza haraye inkuru mbi y’abantu batandatu bishwe n’imvura yaguye kuri uyu wa Kane tariki 16, Ukwakira, 2025.

Mu bapfuye harimo  umukecuru wapfanye n’abuzukuru be babiri bagwiriwe n’inzu, abo bana bahise bahasiga ubuzima.

Bari batuye mu Mudugudu wa Bwinyana mu Kagari ka Rusave, amakuru akavuga ko abandi batatu baguye mu Mudugudu wa Bunyetongo mu Kagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama.

Bizimana Claude uyobora Umurenge wa Murama yabwiye itangazamakuru ko ubukana bw’umuyaga wari uherekeje iyo mvura n’umuvuduko w’imivu biri mu byatukuruye ikiza cyahitanye abo bantu.

Mu magambo ye aboneka ku UMUSEKE, Bizimana yagize ati: ‘‘Abaturage bishwe n’imvura ni batandatu. Bapfiriye kuri site ebyiri: aha mbere hapfiriye umugore umwe n’abana babiri mu gihe kuri site ya Kabiri ya Selesi hapfiriye abana batatu ariko tumaze kubona umwana umwe mu gihe abandi babiri batari baboneka.”

Bivuze ko mu bantu bahitanywe na kiriya kiza, batanu ari abana.

Saa munani n’igice z’amanywa nibwo iyo mvura yatangiye kugwa, izana umuyaga mwinshi nk’uko Gitifu Bizimana abyemeza kandi amazi y’umuvu niyo ahanini yahitanye abo bantu.

Yahaye ubutumwa abaturage bw’uko bakwiye gukora uko bashoboye bakirinda ibiza binyuze mu gutera ibiti ahantu hahanamye, bakazirika ibisenge by’inzu zabo kandi ntibature mu manegeka.

Ati: ‘‘Ubutumwa dutanga ni ugusaba abaturage gukumira ibiza binyuze mu gutera ibiti bizakumira amazi aturuka mu misozi,  n’imirwanyasuri  igasiburwa. Turasaba abaturage kwirinda gutura mu manegeka kuko umuryango umwe watwawe n’amazi wabaga mu manegeka.’’

Amazi y’iyi mvura yangije imyaka iri kuri hegitari 20 irimo ibirayi, ibisheke, imyumbati, yica n’ihene esheshatu yasanze mu gisambu ziri kurisha.

Amakuru Taarifa Rwanda yahawe n’umwe mu bakozi bo ku Karere ka Kayonza utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko bishoboka ko umubare w’abo iriya mvura yahitanye ushobora kwiyongera.

Yari imvura iremereye nk’uko abivuga kuko hari n’ibyo yangije mu Murenge wa Kabarondo mu mujyi.

Kuri uyu wa Gatanu hari bube igikorwa cyo kwegera abaturage batuye ahabereye iki cyorezo mu kubahumuriza no kureba icyakorwa mu gutabara abangirijwe nayo.

Hagati aho Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ntiragira icyo itangaza ku bufasha bugenewe abagizweho ingaruka n’icyo kiza.

TAGGED:AbaturagefeaturedIbizaImvuraKayonza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza
Next Article Abanyaburayi Babwiwe Ibyiza Bazasanga Mu Rwanda Nibarusura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?