Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga yatashye umuyoboro wubatswe mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza uzaba amazi ingo 3,000 .
Ni igikorwa ngarukamwaka ingabo z’u Rwanda na Polisi bigiramo uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage hirya no hino.
General Muganga ari kumwe n’ubuyobozi bw’iyi Ntara yatashye ku mugaragaro uyu muyoboro wuzuye muri kamwe mu duce twa Kayonza tutagira amazi ahagije.
Akarere ka Kayonza ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba.
Izuba rikunze kuhava igice kinini kigize umwaka rituma kumagara, amazi akaba make ugereranyije nayo abagatuye bakeneye n’ibikorwaremezo.
Ahandi mu Rwanda naho harafungurwa ibindi bikorwaremezo byubatswe na Polisi na RDF hirya no hino.
