Umukozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi akekwaho kunyereza intanga zari zigenewe guterwa inka. Uyu mugore akekwaho kandi uruhare mu kunyereza imiti n’ibikoresho byari bigenewe kuvura inka zo muri gahunda ya Girinka.
RIB ivuga ko mu gukora ibyo byaha akurikiranweho, yifashishije inyandiko mpimbano, akora urutonde rw’abantu rugaragaza ko hari abakiriye imiti n’ibikoresho bigenewe kuvura amatungo, kandi mu by’ukuri batarigeze babyakira.
Taliki 03, Mutarama, 2024, nibwo yatawe muri yombi akaba afungiye kuri RIB Station ya Remera, aho arimo gukorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ubugenzacyaha buburira abantu kwirinda ibyaha nka biriya byo kunyereza umutungo kandi bukavuga butazabura kugenza ababikora bagashyikirizwa ubutabera.
Ni ibyaha bihungabanya ubukungu bw’u Rwanda.
Mu byaha uwo mukozi akurikiranweho birimo icyo kunyereza umutungo, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenga imyaka icumi, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Uwo mukozi kandi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, aho uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu ariko atarenze Miliyoni eshanu, nk’uko bikubiye mu ngingo ya 12 y’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rijyanye no kurwanya ruswa.
Anakurikiranyweho kandi icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenga imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya Miliyoni ebyiri y’u Rwanda ariko atarenze Miliyoni eshatu y’u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, nk’uko biteganywa mu Ngingo ya 276 y’Itegeko N° 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.