Ubushinjacyaha bwamaze kugeza dosiye ya Denis Kazungu mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo ruzamukurikirane ku byaha avugwaho gukora birimo n’ubwicanyi.
Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko akurikiranyweho kwica abantu 12.
The New Times ivuga ko umuvugizi w’Ubushinjacyaha Faustin Nkusi yabatangarije ko dosiye ya Kazungu yagejejwe mu rukiko taliki 18, Nzeri, 2023.
Icyakora italiki y’igihe azaburanishirizwa ntiratangazwa.
Denis Kazungu yafashwe mu ntangiriro za Nzeri, 2023 nyuma yo kuvumbura ko hari imirambo yari yaratabye hafi y’ahantu bivugwa ko yabaga rimwe na rimwe.
Amakuru ubwanditsi bwa Taarifa bwaje kumenya, ni uko mu nzu ya Kazungu nta gitanda cyabagamo cyangwa ikindi cyose kiranga inzu ituwemo.
Bisa n’aho ari ahantu yiciraga abantu, ubundi akigendera.
Ibyaha akurikiranyweho nibimuhama mu rukiko, ashobora kuzakirwa gufungwa ubuzima bwe bwose.
Yicaga Abana Akabarya: Ni Iki Gitera Abantu Kwica Abandi Umusubizo?