Muri Mutarama, 2024 Leta y’Uburundi yanzuye ko ifunze imipaka yose yo k’ubutaka ibuhuza n’u Rwanda. Mu gihe cy’umwaka umwe, ibi bimaze guhombya u Rwanda Miliyoni $2 zirenga bitewe no gukumira ibicuruzwa byarwo ku isoko ry’Uburundi.
Ibyo u Rwanda rwoherezaga mu Burundi byagabanutseho 40% kuva uwo mupaka wafungwa.
Iyi mibare yasohowe muri raporo yerekana uko ibyo u Rwanda rwohereje hanze bihagaze mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2024.
Kuba u Rwanda rwari rufite isoko mu Burundi ariko imipaka ikaza gufungwa byararuhombeje.
Imibare ivuga ko ibyo rwoherezaga mu Burundi byagabanutse cyane mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2024, bigera kuri Miliyoni $3.03 bivuye kuri kuri Miliyoni $ 5.18 zinjiye mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje.
Ku rundi ruhande, Uburundi bwo bwarungutse kuko u Rwanda rutigeze rubuza ibibuturukamo kurugeramo.
Ntirwigeze ruhindura gahunda yarwo mu bijyanye n’ubucuruzi mu bihugu by’abaturanyi.
Umubano mubi hagati ya Kigali na Gitega niwo watumye ibyo Abanyarwanda boherezaga mu Burundi bidatambuka bityo abacuruzi barahomba.
Gufunga umupaka w’Uburundi kwatewe n’uko ubutegetsi bw’iki gihugu bwashinjaga u Rwanda gufasha abarwanyi ba Red Tabara bari bamaze igihe runaka bagabye ibitero mu Burundi byica abaturage.
Mbere Abanyarwanda boherezaga mu Burundi ibicuruzwa bitandukanye birimo n’ibikorerwa mu nganda z’u Rwanda.
Ibicuruzwa byo mu Burundi byinjira mu Rwanda byo byiyongereye bigira agaciro Miliyoni $ 3.03 mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2024 mu gihe mu gihembwe nk’icyo cyo mu mwaka wa 2023 byari Miliyoni $ 2.18.
Iyi mibare ivuze ko ibyavuye mu Burundi byinjira mu Rwanda byiyongereye ku ijanisha rya 39%, bivuze ko gufunga umupaka w’Uburundi byahombeje u Rwanda.
Raporo y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, yiswe Formal External Trade 2024Q3 ivuga ko igihugu cya mbere ku isi u Rwanda rwoherejemo byinshi mu byo rwasaruye ni Leta ziyunze z’Abarabu kuko bifite agaciro ka Miliyoni $ 446.51 bingana na 68.29% by’ibyo rwohereje hanze byose.
Igihugu cya kabiri ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifite uruhare rw’ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni $ 62.13 ni ukuvuga ijanisha rya 9.50%, hagakurikiraho Ubushinwa bwaguze ibifite agaciro ka Miliyoni $ 22.68 zingana na 3.47%, Luxembourg yaguze ibifite agaciro ka Miliyoni $ 13.77 zingana na 2.11% nyuma hakazaho Ubwongereza bwaguze ibifite agaciro ka Miliyoni $ 9.06 zingana na 1.39%.
Mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Uganda nicyo gihugu cya mbere u Rwanda rwoherejemo byinshi muri kiriya gihembwe cy’ingengo y’imari, igakurikirwa n’Uburundi.
Igihugu cya mbere u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa byinshi ni Ubushinwa.
Mu gihembwe nk’iki ibyinshi mu byo u Rwanda rwatumije muri EAC byaje biva muri Tanzania no muri Uganda.