Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Kazungu Denis gufungwa burundu. Yari amaze iminsi mike aburana ku byaha by’ubwicanyi nawe yiyemereraga ariko agasaba imbabazi Abanyarwanda na Perezida wa Repubulika.
Kazungu Denis yari akurikiranyweho ibyaha 14 birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’iyicarubozo.
Uru rubanza rwakaswe nyuma y’uko rwarigeze gusubikwa inshuro eshatu.
Ubwo iburanisha ryabaga, Me Murangwa Faustin waburaniraga Kazungu Denis yasabye urukiko kuzaca inkoni izamba rugahanisha umukiliya we igihano gito kubera ko yemera ibyaha aregwa kandi akaba asaba imbabazi.
Kazungu yaregwaga ibyaha bitandukanye birimo n’ubwicanyi yakoreye abagera kuri 14.
Yarezwe n’urundi rubanza rwo gusambanya umugore ku ngufu.
Mu Ukwakira, 2023 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaregewe Kazungu Denis.
Mu gutanga ikirego cyabwo, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko burega Kazungu ibyaha 10 yakoze mu bihe bitandukanye.
Mu gusobanura ibirego byabwo, ubushinjacyaha bwagaragaje ko abantu yicaga yabanzaga kubashuka akabajyana iwe ngo agiye kubaha akazi.
Iyo bamaraga kugera yo, yabateraga ubwoba ko abica kandi ko azica n’imiryango yabo nibatamuha ibyo yabasabaga.
Niyo mpamvu bamuhaga amafaranga bakamwandikira ko bamugurishije inzu zabo n’ibibanza zubatswemo yarangiza akabica.
Umushinjacyaha yasabiye uyu mugabo kuzafungwa imyaka irenga 70 ayibara ashingiye kuri buri cyaha n’igihano cyacyo.
Icyakora yaje kuyivunja mo igifungo cya burundu.
Mu kwiregura Kazungu Denis ntiyavuze byinshi ahubwo yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ntacyo arenzaho.
Ndetse ngo ubwo yari ari i Mageragere yandikiye RIB ko hari umuntu yishe amushyira munsi y’abandi.
Yaboneyeho no kuyimenyesha ko asanzwe afite umwana w’imyaka 14 y’amavuko.
Ngo ubwo mwana yabaga yamusuye, Kazungu yirindaga kwica cyangwa kwiba ngo umwana atazabimenya.
Mu rukiko Kazungu yatakambiye abacamanza, avuga ko yakoze ubunyamaswa, ko ibyo yakoze byose atabikoreshejwe n’amaramuko, ngo nta gisobanuro yabibonera.
Nyuma yo kuvuga ayo magambo yaririye mu rukiko asaba imbabazi ababyeyi, abana, Abanyarwanda muri rusange na Perezida Kagame.
Icyo gihe abantu barindwi baje mu rukiko kuregera indishyi, barimo abagore batatu n’abagabo babiri n’abandi bantu bantu babiri bari bahagarariwe n’umunyamategeko wabo.
Nyiri nzu Kazungu yakodeshaga yasabye urukiko indishyi z’amafaranga atishyuwe no kuba inzu ye yarayambitse isura mbi nyuma yo kwicirwamo abantu.
Kazungu afite imyaka 34 y’amavuko.