Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kenya: Abanyamerika Bujuje Hoteli Ikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Kenya: Abanyamerika Bujuje Hoteli Ikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 January 2025 2:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ni hoteli iri mu zikomeye mu Karere Kenya iherereyemo.
SHARE

Ikigo Hyatt Hotels Corporations cyujuje i Nairobi hoteli y’inyenyeri eshanu  iri mu zihambaye ziri muri Afurika y’Uburasirazuba.

Bayise Hyatt Regency Nairobi Westlands ikaba yubatse mu buryo bwerekana imyubakire gakondo ya Kenya ivanze n’imyubakire y’Abanyamerika irimo ikoranabuhanga rigezweho.

Kenya n’u Rwanda biri mu bihugu biteza imbere ubukerarugendo ku rwego rutuma abashyitsi basura ibi bihugu biyongera cyane buri mwaka ugereranyije n’ahandi henshi muri aka Karere.

Abayubatse bavuga ko ifite ibyumba bigari, aho bafatira amafunguro hagutse kandi hakeye, aho hose hakazakorwa n’abakozi babyigiye kandi babifitemo ubunararibonye.

Iherereye mu gice kirengeye aho umuntu abona ibice byitaruye, akabona ubwiza bwa Nairobi, umurwa mukuru rukumbi w’igihugu cya Afurika utuye muri Pariki rwagati.

Aho kunywera ikawa.
Iri ahantu hitaruye, ushobora kureba ibyiza bya Nairobi.

Niwo murwa mukuru wonyine ku isi uri muri Pariki rwagati yitwa Nairobi National Park yashinzwe mu mwaka wa 1946, mbere cyane y’uko Kenya yigenga.

Aho iri Hoteli hasanzwe inzu ndangamurage yitwa Nairobi National Museum, hakaba hafi y’ishyamba ryitwa Karura Forest hakaba no hafi y’inzu yo guhahiramo izwi cyane yitwa Westgate Mall.

Umurwa mukuru wa Kenya niwo wonyine ku isi wubatse rwagati mu cyanya cy’inyamaswa.

Umuyobozi mu kigo Hyatt Hotels Corporations ushinzwe Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika witwa Stephen Ansell avuga ko gutangirira ibikorwa byabo muri Nairobi bizaba uburyo bwo kubyagurira n’ahandi muri aka Karere.

Ati:“ Twishimiye gutangirira igikorwa cyacu muri Kenya kandi twizeye ko kizagukira n’ahandi mu Karere iherereyemo. Twiyemeje ko abazasura Kenya bazabona ahantu heza ho kwishimira hagaragaza ibyiza bya Hyatt”.

Stephen Ansell

Ni Hoteli ifite ibyumba 219 byose hamwe, birimo 147 bigenewe abashyitsi ndetse n’ibyumba byihariye 72 bita apartments.

Ni ibyumba binini byagutse, bifutse kandi birimo televiziyo nini zifite murandasi ihoraho kandi ifite imbaraga.

Mu cyumba uko hazaba hasa

Muri buri cyumba harimo icyuma gikora ikawa cyangwa icyayi ndetse n’icyuma gito gikonjesha ibinyobwa n’imbuto.

Bizajyanirana n’uko hari ahantu heza ho gukorera akazi igihe cyose umushyitsi abishakiye.

Itangazo rivuga ku miterere y’iyo hoteli ryemeza ko abashinzwe gutegurira abashyitsi amafunguro bategura amafunguro nyafurika yaba ayo muri Kenya n’ahandi kuri uyu mugabane.

Hari kandi ibiribwa byo mu bihugu bituranye n’inyanja ya Mediterranée na Aziya, abazayicumbikamo bazajya babona aho bakorera siporo mu byumba bita gym bigari kandi bafite abatoza babihemberwa.

Aho gukorera Gym

Nk’uko bisanzwe n’ahandi, ni Hotel ifite ibyumba binini by’inama n’ibindi  bikenerwa mu nama mpuzamahanga.

Hyatt Hotels Corporation isanzwe ari ikigo  gifite icyicaro gikuru i Chicago muri Leta ya Illinois.

Cyashinzwe k’ubufatanye bw’abacuruzi babiri ari bo Hyatt Robert Von Dehn na mugenzi we Jack Dyer Crouch, hari mu mwaka wa 1954.

TAGGED:AbanyamerikaHoteliKenyaParikiRwandaUbukerarugendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article BDF Igiye Guha Imirenge SACCO Miliyari Frw 30
Next Article Minisitiri W’Ingabo Za Afurika Y’Epfo Ari i Goma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?