Connect with us

Ubukungu

Ubufaransa Bwiyemeje Gufasha u Rwanda Kuvugurura Ibitaro Bya Ruhengeri

Published

on

Yisangize abandi

Guverinoma y’u Rwanda ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe umutungo wa Leta Richard Tushabe yasinyanye n’Ubufaransa amasezerano y’uko iki gihugu kizaha u Rwanda Miliyoni € 91 yo kubaka urwego rw’ubuzima cyane cyane mu cyaro.

Iyi nkunga izatangwa n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Agence Française  de Dévelopment, ADF.

Ubufaransa busanganywe amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo guteza imbere uburezi, siporo, ubuzima n’ubushakashatsi.

Amafaranga ADF izaha u Rwanda azarufasha mu kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri.

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko ibitaro bya Ruhengeri nibivugururwa bizafasha Abanyarwanda kwivuza ndetse n’abaturanye narwo bazaza kwivuza.

Agera kuri Miliyoni € 70 azakoreshwa mu gusana biriya bitaro andi asigaye akoreshwe mu kubakira ibi bitaro ubushobozi bw’ibikoresho n’ibindi.

Min Richard Tushabe niwe wasinye ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda

Ambasaderi w’Ubufaransa Antoine Anfre niwe wasinye ku ruhande rwa Leta y’Ubufaransa

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version