Kenya: Abanyamerika Bujuje Hoteli Ikomeye

Ni hoteli iri mu zikomeye mu Karere Kenya iherereyemo.

Ikigo Hyatt Hotels Corporations cyujuje i Nairobi hoteli y’inyenyeri eshanu  iri mu zihambaye ziri muri Afurika y’Uburasirazuba.

Bayise Hyatt Regency Nairobi Westlands ikaba yubatse mu buryo bwerekana imyubakire gakondo ya Kenya ivanze n’imyubakire y’Abanyamerika irimo ikoranabuhanga rigezweho.

Kenya n’u Rwanda biri mu bihugu biteza imbere ubukerarugendo ku rwego rutuma abashyitsi basura ibi bihugu biyongera cyane buri mwaka ugereranyije n’ahandi henshi muri aka Karere.

Abayubatse bavuga ko ifite ibyumba bigari, aho bafatira amafunguro hagutse kandi hakeye, aho hose hakazakorwa n’abakozi babyigiye kandi babifitemo ubunararibonye.

- Kwmamaza -

Iherereye mu gice kirengeye aho umuntu abona ibice byitaruye, akabona ubwiza bwa Nairobi, umurwa mukuru rukumbi w’igihugu cya Afurika utuye muri Pariki rwagati.

Aho kunywera ikawa.
Iri ahantu hitaruye, ushobora kureba ibyiza bya Nairobi.

Niwo murwa mukuru wonyine ku isi uri muri Pariki rwagati yitwa Nairobi National Park yashinzwe mu mwaka wa 1946, mbere cyane y’uko Kenya yigenga.

Aho iri Hoteli hasanzwe inzu ndangamurage yitwa Nairobi National Museum, hakaba hafi y’ishyamba ryitwa Karura Forest hakaba no hafi y’inzu yo guhahiramo izwi cyane yitwa Westgate Mall.

Umurwa mukuru wa Kenya niwo wonyine ku isi wubatse rwagati mu cyanya cy’inyamaswa.

Umuyobozi mu kigo Hyatt Hotels Corporations ushinzwe Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika witwa Stephen Ansell avuga ko gutangirira ibikorwa byabo muri Nairobi bizaba uburyo bwo kubyagurira n’ahandi muri aka Karere.

Ati:“ Twishimiye gutangirira igikorwa cyacu muri Kenya kandi twizeye ko kizagukira n’ahandi mu Karere iherereyemo. Twiyemeje ko abazasura Kenya bazabona ahantu heza ho kwishimira hagaragaza ibyiza bya Hyatt”.

Stephen Ansell

Ni Hoteli ifite ibyumba 219 byose hamwe, birimo 147 bigenewe abashyitsi ndetse n’ibyumba byihariye 72 bita apartments.

Ni ibyumba binini byagutse, bifutse kandi birimo televiziyo nini zifite murandasi ihoraho kandi ifite imbaraga.

Mu cyumba uko hazaba hasa

Muri buri cyumba harimo icyuma gikora ikawa cyangwa icyayi ndetse n’icyuma gito gikonjesha ibinyobwa n’imbuto.

Bizajyanirana n’uko hari ahantu heza ho gukorera akazi igihe cyose umushyitsi abishakiye.

Itangazo rivuga ku miterere y’iyo hoteli ryemeza ko abashinzwe gutegurira abashyitsi amafunguro bategura amafunguro nyafurika yaba ayo muri Kenya n’ahandi kuri uyu mugabane.

Hari kandi ibiribwa byo mu bihugu bituranye n’inyanja ya Mediterranée na Aziya, abazayicumbikamo bazajya babona aho bakorera siporo mu byumba bita gym bigari kandi bafite abatoza babihemberwa.

Aho gukorera Gym

Nk’uko bisanzwe n’ahandi, ni Hotel ifite ibyumba binini by’inama n’ibindi  bikenerwa mu nama mpuzamahanga.

Hyatt Hotels Corporation isanzwe ari ikigo  gifite icyicaro gikuru i Chicago muri Leta ya Illinois.

Cyashinzwe k’ubufatanye bw’abacuruzi babiri ari bo Hyatt Robert Von Dehn na mugenzi we Jack Dyer Crouch, hari mu mwaka wa 1954.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version