Kenya: Batatu Mu Baje Gusezera Kuri Odinga Barasiwe Kuri Stade

Abaturage babyigana bashaka aho bihisha nyuma yo kumva amasasu. Ifoto: AFP

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya witwa Vocal Africa watangaje ko Polisi ya Kenya yarashe mu kivunge cy’abaje gusezera kuri Raila Odinga, batatu bagapfa.

Abo bantu bahuriye kuri imwe muri Stade nini z’i Nairobi baje gusezera ku murambo w’umunyapolitiki ukomeye wo muri Kenya uherutse kugwa mu Buhinde witwa Raila Odinga.

Umurambo wa Raila Odinga washyizwe aho hantu ngo abantu baze bawurebe mbere y’uko ushyingurwa mu mpera z’iki Cyumweru.

Mbere y’uko uhashyirwa, wabanje kuzanwa ku kibuga cy’indege gusa ubwinshi bw’abaturage bwatumye uhavanwa ujyanwa muri Stade ya Kasarani, ikaba nini kurusha izindi muri iki gihugu kuko ishobora kwakira abantu barenga 50,000.

Ubwo abantu bari bamaze kwinjira muri iyo stade ari uruvunganzoka, abapolisi barashe amasasu n’imyuka iryana mu maso, gusa BBC yanditse ko Polisi ya Kenya itarasobanura icyayiteye gukoresha izo mbaraga.

Odinga ni umunyapolitiki wamaze igihe kirekire atavuga rumwe n’ubutegetsi bwategetse Kenya guhera igihe Daniel Arap Moi yategekaga kuko yigeze no kumufunga.

Kuva icyo gihe kugeza ubwo yatabarukaga afite imyaka 80, yari akiri mu batavuga rumwe na Leta ndetse ari nawe ukomeye kubarusha.

Yiyamamaje inshuro eshanu ngo abe Perezida wa Kenya ariko aratsindwa.

Yanatsinzwe kandi mu matora yo kuba Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe, uyu mwanya wegukanwa na Mahmoud Ali Youssouf ukomoka muri Djibouti.

Ku byerekeye urupfu rw’abari baje gusezura Odinga, Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko ari babiri mu gihe KTN News yo yemeza ko ari bane.

Visi Perezida wa Kenya Kithure Kindiki niwe washinzwe kuyobora ibintu byose bijyanye no gushyingura uyu munyacyubahiro wapfuye azize guhagarara k’umutima ubwo yari mu Buhinde kwivuza amaso.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version