Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kenya: Ibyana By’Intare Birapfa Umusubizo Byishwe Naza Kagoma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeUbumenyi N'Ubuhanga

Kenya: Ibyana By’Intare Birapfa Umusubizo Byishwe Naza Kagoma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 October 2024 4:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ifoto: National Geographic
SHARE

Pariki ya Maasai Mara muri Kenya ni imwe muri pariki nini kurusha izindi ku isi. Ni pariki irimo inyamaswa z’amoko atandukanye, bumwe muri ubwo bwoko bukaba intare.

Intare zo muri iyi pariki abahanga basanze zugarijwe no kwicwa naba rushimusi biganjemo aba Maasai ariko ubu ibyana byazo byibasiwe n’ibisiga binini bita kagoma.

Kagoma ni ibisiga binini cyane bitunzwe no guhiga inyamaswa nto nk’inkwavu, imbeba, amafi ndetse n’ibyana by’intare.

Abahanga mu mibereho y’inyamaswa bo mu kigo cy’Abanyamerika kitwa National Geographic mu mwaka wa 2012 nibwo babonye bwa mbere ko hari kagoma zifite ubushobozi bwo gutera inzara icyana cy’intare zikakigurukana zikajya kukicira kure.

Bamaze igihe runaka bakurikiranira hafi kagoma yagendaga hejuru y’umuryango w’intare zabaga ziri kumwe na nyina kugira ngo icyana gisigaye inyuma icyandurukane.

Iyo kagoma yishe ibyana bitatu by’iyo ntare ijya kubirya.

Umuhanga wo mui Kaminuza imwe yo mu Buholandi yagize ati: “ Iyo urebye uko kagoma ibigenza, ukitegereza ukuntu imara igihe igenda runono izo ntare, uhita ubona ko burya intare ifite undi mwami ikwiye gutinya!”

Kagoma zikora ku buryo zicungira intare mu bilometero byinshi mu kirere, igihe nyacyo cyagera zikamanuka zikica ibyana byazo.

Ni umurimo zikora zihanganye kuko bizisaba igihe no kudahusha.

Kagoma ni igisiga gitangaje.

Iyo irambuye amababa yayo aba ashobora kugira umurambararo wa metero eshatu.

Kagoma z’ingore zikuze neza zipima ibilo 10 mu gihe iz’ingabo zigira ibilo birindwi.

Ibi ni ibilo biringaniye ku gisiga gishora guterura inyamaswa benda kunganya ibilo.

Izo muri Pariki ya Maasai Mara zo zishobora no kugurukana umwana w’impala.

Zigira inzara zikomeye cyane, zityaye kandi zigondoye ku buryo aho zifashe zinjiramo cyane kandi zigashegesha inyamaswa.

Mu mwaka wa 2012, izo kagoma zishe ibyana icyenda by’intare.

Amafoto ya mbere ya kagoma yica icyana cy’intare yabonetse mu mwaka wa 2008 indi iboneka vuba aha mu mwaka wa 2023 ubwo umugide yabonaga kagoma iri kurya icyana cy’intare gikuze ku buryo byasaga n’aho kiyirusha umubyimba.

Mu gufata icyo cyana cy’intare, hari ubwo kagoma ibigenderamo.

Iyo imanutse nabi, isanga nyina w’icyo cyana yiteguye ikaruhukira mu mikaka yayo.

Ibya kagoma bihita birangirira aho kuko urwasaya rw’intare rurindwa mubi!

Abahanga bavuga ko mu gihe kirekire kiri imbere kagoma zizakomeza gukurikirana no kwica ibyana by’intare kuko akenshi biba nta butabazi bifite.

Ubusanzwe intare zihora mu byago by’uko ibyana byazo byicwa n’impyisi cyangwa intare z’ingabo zo mu yindi miryango.

Ibi bikorwa mu rwego rwo kugabanya ‘abashobora kuzaba abakeba’ mu gihe kiri imbere.

Ubusanzwe bishobotse intare imwe niyo yayobora izindi n’ishyamba ryose muri rusange.

Kagoma zije ziyongera kuri ibyo byago bisanzwe byugarije intare.

Ni ihurizo kandi ku bashinzwe kubungabunga ibidukikije kuko iyo intare zibanye nke mu ishyamba, bihinduka ikibazo kuko inyamaswa zirisha ziba nyinshi cyane kuko nta nyamaswa nyinshi zirya inyama ziba zihari ngo zizice zizirye.

Kororoka cyane kw’inyamaswa zirisha kugira ingaruka ku bimera kuko ziba zishobora kubirisha zikabimara ishyamba rigahinduka ubutayu.

Abahanga bavuga ko byaba byiza intare zirinzwe, kagoma zikarindwa bityo byose bikabaho kuko bifitiye akamaro urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Mu ishyamba akaruta akandi karakamira.

TAGGED:featuredIbyanaIntareKagomaKenyaPariki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nduhungirehe Yasubiye Muri Angola Kuganira Na Mugenzi We Wa DRC
Next Article Rulindo: Meya Yategetswe Gusubiza Mu Kazi Gitifu Yari Yarirukanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?