Kenya Igiye Gusubukura Ibiganiro Na Uganda Ku Bucuruzi Bw’Amata

Nyuma y’ibiganiro byagiye bitangirwa ariko bigapfuba, hari amakuru avuga ko inzego z’ubucuruzi hagati ya Kenya na Uganda zigiye gusubukura ibiganiro ku buhahirane bw’amata.

Ni ibiganiro biteganyijwe gutangira muri Werurwe, 2022 nk’uko The East African yabyanditse.

Umuyobozi muri Kenya ushinzwe ubworozi witwa Harry Kimtai avuga ko Nairobi yagejeje kuri Kampaka gahunda y’uko biriya biganiro bizagenda.

I Nairobi kandi bavuga ko bari gusesengura ibyo basabwe na Kampala byazagenderwamo muri biriya biganiro.

Kimtai ati: “ Turi gutegura urugendo i Kampala ruzakorwa n’itsinda ryacu rizajya kureba niba ibintu byose byarashyizwe ku murongo kugira ngo ibiganiro bigamije gukuraho inzitizi mu buhahirane bw’amata hagati yacu nabo bicyemurwe rimwe na rizima.”

Kenya yari isanzwe ishinja Uganda ko abacuruzi bayo bakura amata mu bindi bihugu ari ifu, bayageza i Kampala bakayakoroga bakayavangavanga yamara gusa n’amata asanzwe bakapfunyika bakayohereza muri Nairobi.

Ibiganiro hagati y’ibihugu byombi kuri iyi ngingo byasubitswe kenshi mu mwaka ushize.

Ibiheruka byagombaga kuba taliki 25, Mutarama, 2022 birasubikwa.

Bivugwa ko ibaruwa yamenyeshaga Kenya iby’iriya nama yatinze kugera muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Nyuma baje kwemeranya ku yindi taliki inogeye ibihugu byombi.

Itsinda ry’abaturage bazava muri Kenya rizaba rizagizwe n’abacuruzi, abakora kuri gasutamo n’abahanga mu butabire.

Hagati aho kandi  Kenya yari imaze igihe yarahagaritse gutumiza inkoko n’amagi byo muri Uganda.

Icyakora mu mwaka ushize ibiganiro hagati y’ibihugu byombi byaje gusubukurwa ndetse inkoko, amagi, isukari n’amafi byo muri Uganda birakomorerwa.

Amakimbirane mu by’ubukungu hagati ya Kampala na Nairobi si ay’ ejo.

Kenya na  Uganda bisa n’ibihora mu makimbirane mu by’ubucuruzi.

Mu Ukuboza, 2019 nibwo Kenya yakomanyirije amata yitwa Lato atunganyirizwa muri Uganda.

Umwaka wakurikiyeho ni ukuvuga muri Nyakanga, 2020, Kenya yarongeye ikomanyiriza isukari ya Uganda, ibikora nta gihe kinini gishize hasinywe amasezerano yo kongera ibyo Uganda yoherezaga muri Kenya.

Nk’aho iryo komanyirizwa ritari rihagije, Kenya ntiyarekeye aho ahubwo yahise ibuza n’inkoko cyangwa amagi biva muri Uganda kwinjira ku isoko ryayo.

Abashinzwe ubukungu muri Kenya bavuga ko ibikorerwa muri Uganda biba butujuje ubuziranenge, bityo ko babikumira ku isoko ryabo kugira ngo bidahumanya abaturage bayo.

Mu Ugushyingo, 2021 itsinda ry’abayobozi muri Kenya ryasubitse uruzinduko rw’akazi ryari bugirire i Kampala hagamijwe kuganira na bagenzi babo uko ikomanyirizwa ry’amata n’isukari byo muri Uganda ryakurwaho.

Muri iyi ntambara, Uganda niyo ihakubitirwa kuko Kenya yo irakize cyane n’ubwo abaturanyi batabura guhahirana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version