Umufaransakazi Yatangiye Kuburanishwa Ku Guhakana Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, kuri uyu wa Kabiri no ku wa Gatatu azaburanishwa n’Urukiko rw’i Paris ku byaha byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Polony w’imyaka 46 uyobora ikinyamakuru Marianne yarezwe n’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Ibuka), kubera amagambo yavugiye kuri Radio France Inter ku wa 18 Werurwe 2018.

Icyo gihe yavuze ko muri Jenoside bitashobokaga gutandukanya abantu babi n’abeza, ku buryo asanga byari “abantu babi bahanganye n’abandi babi.”

Ku bwe, ngo muri Jenoside habayeho ugushyamirana kw’abantu babi, baricana.

- Advertisement -

Itegeko rigenga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa, guhera mu 2017 rihana icyaha cyo guhakana cyangwa gupfobya imwe muri jenoside zemerwa n’u Bufaransa, harimo n’iyakorewe Abatutsi mu Rwabda mu 1994.

Umuryango Ibuka waje kurega uwo munyamakurukazi, ikirego cyawo gishyigikirwa n’indi miryango irimo Mrap (Mouvement contre le racisme et pour l’amitié entre les peuples) n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

Ubushinjacyaha bwamureze “guhakana icyaha cyibasiye inyokomuntu hakoreshejwe amagambo, inyandiko, amashusho cyangwa uburyo bw’itumanaho mu ruhame cyangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version