Kenya Igiye Kugirwa Umunyamuryango Udahoraho Wa OTAN

Bamwe mu bazi ibikubiye ku rutonde rw’ibyo Perezida Ruto aganira na mugenzi we w’Amerika Joe Biden bemeza ko Washington ishaka gushyira Kenya mu banyamuryango badahoraho b’Umuryango w’ibihugu byo mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantica byiyemeje gutabarana, OTAN/NATO.

Kenya izaba ari cyo gihugu cya mbere cyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara gihawe uwo mwanya.

Mu myaka yatambutse, Kenya yabanye neza kandi n’Uburusiya ndetse n’Ubushinwa, ibihugu bihora bihanganye n’Amerika mu kugira ijambo ku isi rikomeye kurusha ibindi ku isi.

Ruto yakiriwe na Biden baganirira mu Biro bye ku ngingo zitandukanye, baranasangira.

- Advertisement -

Abo bagabo baganiriye ku ngingo zirimo uko umutekano uhagaze muri Ukraine, muri Haiti no muri Sudani.

Indi ngingo ni uko Amerika igiye gutangira gukorana na Kenya mu by’ikoranabuhanga kandi mu gihe kirekire no mu buryo bushya.

Iyo mikoranire izaba ishingiye ku guteza imbere ubwenge buhangano, kwita ku mutekano mu by’ikoranabuhanga no mu gukora ibikoresho byifashishwa mu gukora mudasobwa n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga.

Ubutegetsi bw’Amerika buvuga ko hari miliyoni $250 iki gihugu cyateganyije azakoreshwa mu bufatanye na Kenya binyuze mu kigo kitwa US International Development Finance Corporation (DFC), bikazatuma amafaranga yose Amerika yashoye muri Kenya agera kuri miliyari $1.

Amerika ivuga ko yemeranyije na Kenya ko amafaranga azayishorwamo mu by’ikoranabuhanga azaba ingirakamaro ariko agakoreshwa mu buryo buboneye, bugamije iterambere ridaheza kandi ryita ku burenganzira bwa muntu.

Uwahaye The East African amakuru ku mikoranire iteganyijwe hagati ya Kenya na Amerika avuga ko ubutegetsi bwa Nairobi bwashoye kandi bwita ku ikoranabuhanga ku buryo hari imishinga ifite agaciro ka miliyari $1 iri muri Kenya mu nzego z’ingufu, gukora intsinga zikoreshwa mu ikoranabuhanga, ikoranabuhanga mu by’imari no mu bucuruzi n’ibindi.

Muri Kenya haba icyanya cy’ikoranabuhanga bita Silicon Savannah ahakorerwa byinshi mu ikoranabuhanga.

Habayo ibigo nka BasiGo, Teneo na  Gearbox Software n’ibindi.

Hari na gahunda y’uko Kenya yazagirwa ahantu ha mbere muri Afurika hakorerwa ibyuma bishyirwa muri mudasobwa, uyu mushinga ukazakorwa ku bufatanye n’ikigo US CHIPS byemejwe mu itegeko bise Science Act ryo mu mwaka wa 2022.

Umubano w’Amerika na Kenya kandi uri kugana mu bufatanye mu kugarura amahoro muri Haiti.

Ruto avuga ko bidatinze hari abapolisi b’igihugu cye bazoherezwa muri Haiti kuhirukana abigometse ku butegetsi bakajujubya abaturage.

Mu kwemeza ko Kenya iba umunyamuryango udahoraho wa NATO/OTAN, byatumye Kenya izatangira kugirana umubano wihariye mu bya gisirikare na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ikindi gihugu giherutse kugirra umunyamuryango udahoraho wa NATO/OTAN ni Qatar, inshuti y’Amerika ikaba n’umuhuza mu bibazo byinshi biri ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version