Nyuma Yo Kurokoka Amasasu Kamerhe Yatorewe Kuyobora Inteko

Vital Kamerhe yatorewe kongera kuyobora Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo nyuma y’iminsi mike iwe hagabwe igitero cyashakaga kumuhitana ariko abapolisi babiri mu bamurinda bakahasiga ubuzima.

Mu mpera z’Icyumweru gishize i Kinshasa havugiye amasasu y’abantu bashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi no kwivugana Vital Kamerhe ufatwa nk’uwa kabiri mu buyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Christian Malanga wari uyoboye abagabye icyo gitero yakiciwemo abandi barafatwa barimo n’Umunyamerika bivugwa ko ari umucanshuro wari wahawe ikiraka.

Umugore wa Vital Kamerhe yabwiye itangazamakuru ko Imana ari yo yohereje abamalayika bayo bakinga akaboko  we n’umugabo we bararokoka.

- Advertisement -

Kamerhe asubiye mu buyobozi bw’Inteko ishinga amategeko nyuma y’igihe kirekire abuvuyemo kuko yahoze ayiyobora kugeza mu mwaka wa 2009 ubwo yabisabwaga n’ishyaka yari arimo icyo gihe ryitwa le Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie (PPRD).

Muri iki gihe aba mu ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi ryitwa Union Sacrée de la Nation.

Vital Kamerhe yayoboye Inteko ishinga amategeko ya DRC guhera mu mwaka wa 2006 kugeza mu mwaka wa 2009 ubwo yeguzwaga nyuma y’amagambo yavuze ajora ibikorwa bya gisirikare igihugu cye cyari cyafatanyije n’u Rwanda mu guhashya abarwanyi bakorera mu mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Muri icyo gihe yatakaje igikundiro yari afite imbere ya Perezida Joseph Kabila wayobora DRC muri iyo myaka.

Yahise atanga ubwegure bwe kandi buremerwa nta mpaka cyangwa gutindiganya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version