Kenya ‘Ishobora’ Kuzayoborwa Visi Perezida W’Umugore

Raila Odinga yatangaje ko mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Kenya azakorana na Madamu Martha Wangari Karua. N’ubwo  icyizere cy’uko ari we uzatorwa gishobora kuraza amasinde, ariko kugeza ubu bivugwa ko Raila Odinga ari we uhabwa amahirwe yo kuzatsindira gusimbura Uhuru Kenyatta.

Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Kenya azaba muri Kanama, 2022 .

Martha Wangari ni umunyapolitiki ariko wize n’amategeko.

Yigeze no kuba Minisitiri w’ubutabera ariko aza kwegura kuri uyu mwanya muri Mata, 2019.

- Advertisement -

Azwiho guharanira uburenganzira bw’abagore  kandi akemera ko Demukarasi igomba gitwimbatazwa mu miyoborere ya buri gihugu no muri Kenya by’umwihariko.

Mu mwaka wa 1991 uyu mugore yigeze guhabwa igikombe na Human Rights Watch  kubera guharanira uburenganzira bwa muntu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version