U Rwanda Rugiye Gutangira Ubucuruzi Na Slovakia

Abashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Slovakia bagiye gutangira imikoranire igamije iterambere ry’ubucuruzi kuri buri ruhande.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB, yavuze ko gushora imari mu Rwanda ari amahitamo meza kubera ko uretse no kuba kwandikisha imishinga bitwara amasaha atandatu gusa ngo ube wemerewe, u Rwanda ari n’igihuugu kitegura kuba ihuriro ry’isoko ry’imari muri Afurika.

U Rwanda kandi ruzwiho umutekano utuma uwarushoyemo imari akora adafite impungenge z’uko abagizi ba nabi bazamuhohotera.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Slovakia buzakorwa binyuze mu bigo bishinzwe iterambere ku bihugu byombi ni ukuvuga RDB mu Rwanda na Slovak Agency for Investment and Trade Development (SARIO) cyo muri Slovakia.

- Advertisement -

Amasezerano ibice byombi byashyizeho umukono azashyiraho ihuriro rihuza abayobozi muri biriya bigo ndetse n’abashoramari kugira ngo baganiriremo uko bakorana.

U Rwanda na Slovakia bizakorana mu nzego zirimo urwego rw’ingufu( inganda nto zitanga amashanyarazi, guha abaturage n’ibigo runaka amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, n’ibindi bikorwa bijyanirana n’iby’ingufu.

Hari kandi ubufatanye mu rwego ubuhinzi bukoresha imashini bukoresha imashini ariko bunavomerera ku buso buto, imikoranire mu by’amafumbire, kuhira n’ibindi.

Impande zombi kandi zizakorana mu zindi nzego zirimo guhanga udushya, kwita ku bidukikije ndetse no mu rwego rwo gukora intwaro.

Ambasade ya Slovakia mu Rwanda iba i Nairobi muri Kenya

Slovakia

Nk’uko bimeze ku Rwanda, Slovakia nayo ntikora ku nyanja

Slovakia ni igihugu gito kiba mu Burayi bwo hagati. Nk’uko bimeze ku Rwanda, Slovakia nayo ntikora ku Nyanja.

Ituranye na Pologne mu Majyaruguru, igaturana  na Ukraine mu Burasirazuba, Hongrie mu Majyepfo, Autriche mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba na Repubulika ya Tchèque mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba.

Igice kinini cy’iki gihugu kigizwe n’imisozi miremire ku buso bungana na Kilometero kare 49,000.

Umurwa mukuru wa Slovakia ni Bratislava.

Ni kimwe mu bihugu bifite abaturage babayeho neza iyo urebye ubushakashatsi bwatangajwe mu kitwa Human Development Index.

Muri Slovakia kandi abaturage bigira ubuntu, ababyeyi bakishyurirwa amafaranga yo kwa muganga babyaye kandi bagahabwa igihe kirekire bihagije cyo kuruhuka.

Mu mwaka wa 2019, imodoka zakorewe muri Slovakia zari zigize 43% by’imodoka zose zakorewe ku isi.

Iki gihugu cyonyine cyakoze imodoka miliyoni 1.1

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version